AGGP isanganywe intego zo kugabanya ubukene binyuze mu gufasha urubyiruko rufite impano n’ubumenyi kwihangira imirimo, rukazavamo ba rwiyemezamirimo bakomeye bashobora no kuzatanga imirimo mu myaka iri imbere kuri bagenzi babo.
Aya masezerano azashyirwa mu bikorwa mu byiciro bibiri, harimo icya Jasiri na Wavumbuzi. Icyiciro cya Jasiri kizamara umwaka umwe, kikazibanda ku rubyiruko rufite impano n’ubumenyi budasanzwe kandi rwifuza kuzavamo ba rwiyemezamirimo bakomeye.
Iki cyiciro kizibanda kandi mu gufasha imishinga yo kwikorera yahanzwe binyuze muri gahunda ya ‘Talent Investor’, ndetse n’indi mishinga igaragaza amahirwe yo kuba yatanga umusaruro ufatika mu gihe yitaweho.
Ku rundi ruhande, icyiciro cya kabiri kizaba cyitwa ‘Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge’, kizaba kigamije guhindura imyumvire ya ba rwiyemezamirimo bato, ndetse no kwigisha abana bakiri mu mashuri yisumbuye ibijyanye no kwihangira umurimo.
Umuyobozi Mukuru wa AGGP, Anthony Farr, yavuze ko nta kindi cyazahura ubukungu bw’Afurika kitari ukuzamura ubumenyi bw’urubyiruko rwayo.
Yagize ati “Kugira ngo ikinyejana cya 21 kizabe icya Afurika koko, nta yandi mahitamo dufite atari ugufasha urubyiruko rwa Afurika kugira ubumenyi buzabafasha kugera ku nzozi zabo. Nyuma y’imyaka 15 tumaze muri ibi bikorwa, gufungura icyicaro gikuru mu Rwanda ndetse no gutangiza gahunda za Jasiri na Wavumbuzi, byose bigambiriye gufasha ibikorwa byo kwikorera bikomeje gutera imbere mu gihugu”.
Aline Kabanda, Umuyobozi Mukuru wa Allan & Gill Gray Philanthropy mu Rwanda, yavuze ko ubu bufatanye buzazamura urubyiruko rwifuza kwikorera.
Yagize “Kwihangira umurimo bifasha Abanyarwanda gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo bakanashinga ibigo by’ubucuruzi, ariko nanone binafasha mu guhangira abandi imirimo. Rero nishimiye uru rubuga ruzafasha urubyiruko kwihangira imirimo bakanatanga amahirwe y’akazi ku bandi”.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rwo guteza Imbere Igihugu, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko u Rwanda rwumva akamaro ko kwihangira umurimo, kandi ko uru rwego rufite ahazaza heza mu gihugu.
Yagize ati “U Rwanda rusobanukiwe n’akamaro ko kwihangira imirimo, kandi twishimiye ko Allan & Gill Gray Philanthropy yahisemo u Rwanda nk’icyicaro cyabo gikuru muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ishoramari nk’iri ni ingenzi kandi rihuye neza n’intego z’u Rwanda zo kuba icyicaro cy’udushya muri Afurika. Dutewe ishema n’ejo h’u Rwanda”.
Allan & Gill Gray Philanthropy ni umuryango uharanira iterambere rirambye mu bihugu bitandukanye ukoreramo, binyuze mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo, bazahanga akazi, na ko kazagabanya ubushomeri n’ubukene.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!