Itegeko ngenga rishyiraho uru rukiko ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 30 Gicurasi 2018, aho rivuga ko ruri mu cyiciro cy’inkiko zisanzwe, rikaba rigizwe n’ingingo icyenda.
Uru rukiko ruje nk’igisubizo cy’imanza zajuririrwaga mu rw’Ikirenga zikamaramo imyaka myinshi zitaraburanishwa kandi ubutabera butinze buba butakiri ubutabera.
Muri Gashyantare 2017, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode yabwiye abadepite ko rwitezweho kurangiza imanza zikiri mu Rukiko rw’Ikirenga zimaze igihe zitaraburanishwa.
Yanavuze ko imanza zimaze hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe zarajuririwe mu Rukiko rw’Ikirenga zizoherezwa mu Rukiko rw’Ubujurire kugira ngo zibe ari ho ziburanishirizwa.
Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, yabwiye itangazamakuru ko Urukiko rw’Ikirenga ruzasigara ruca imanza zatoranyijwe zifite icyo zisobanuye ku gihugu.
Yagize ati “Urukiko rw’ikirenga rukaba urukiko ruzaca imanza zitoranyijwe z’icyitegererezo zifite icyo zishatse kuvuga mu buzima bw’igihugu, bw’abantu mu birebana n’imibanire yabo n’amategeko, n’ubundi bujurire buke cyane bushobora kuzagera kuri urwo rukiko.”
Mu Kwakira 2016, ubwo hatangizwaga umwaka w’Ubucamanza wa 2016/2017, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, yagaragarije Umukuru w’Igihugu ko mu kwihutisha imanza mu nkiko hakirimo imbogamizi z’imanza z’ibirarane zigatera gutinda kuburanisha imanza zinjira.
Nko mu Rukiko rw’Ikirenga ngo byasabaga ko uwaruregeraga yategereza igihe kirenga umwaka ngo aburane.
Ishyirwaho ry’abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire
Ingingo ya gatatu y’Itegeko ngenga rishyiraho Urukiko rw’Ubujurire isobanura ko Perezida, Visi Perezida n’abandi bacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena.
Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.
Ingingo ya kane yo ivuga ko mbere yo gutangira imirimo, Perezida, Visi Perezida n’abandi bacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika.
Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ubujurire bashyirirwaho igihe cya manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe. Abandi bacamanza b’urwo rukiko nta manda bagira.
Itegeko rivuga ko Perezida, Visi Perezida n’abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire bashobora kuvanwa ku mirimo yabo kubera kwitwara nabi, kudashobora akazi cyangwa gukora ikosa rikomeye bisabwe n’Umutwe w’Abadepite cyangwa Sena ku bwiganze bw’amajwi bwa bitatu bya gatanu bakavanwaho n’Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteranye, ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abagize buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO