00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashyizeho ingamba zo kwirinda Marburg isa nka Ebola yibasiye Uganda

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 6 October 2014 saa 05:52
Yasuwe :

Nyuma y’uko indwara ya Marburg igaragaye muri Uganda, bamwe mu bayobozi bo muri Minisiteri y’Ubuzima bavuze ko yashyizeho ingamba zikomeye zo kuyirinda, zirimo gucunga cyane imipaka bakumira uwayinjirana mu gihugu.
Ushinzwe itumanaho mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, Nathan Mugume yabwiye The New Times ko bagiye gukorana n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda bakirinda iyi ndwara hakiri kare.
Ati” Tugiye gucunga cyane imipaka tunakorane n’ibindi bihugu mu rwego rwo kwirinda ko (…)

Nyuma y’uko indwara ya Marburg igaragaye muri Uganda, bamwe mu bayobozi bo muri Minisiteri y’Ubuzima bavuze ko yashyizeho ingamba zikomeye zo kuyirinda, zirimo gucunga cyane imipaka bakumira uwayinjirana mu gihugu.

Ushinzwe itumanaho mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, Nathan Mugume yabwiye The New Times ko bagiye gukorana n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda bakirinda iyi ndwara hakiri kare.

Ati” Tugiye gucunga cyane imipaka tunakorane n’ibindi bihugu mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo gisakara”.

Marburg ni icyorezo gikomeye kiri mu bwoko bumwe n’ubwa Ebola. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko agakoko ka Marburg gafata vuba vuba kagatera kubabara umutwe no gusuhererwa mbere yo kuvirirana amaraso. 80% by’abafashwe n’aka gakoko karabahitana.

Minisitiri w’ubuzima kuri Uganda, Elioda Tumwesigye, yatangaje ejo hashize ko umuntu umwe yitabye Imana abandi 80 bakoherezwa mu bitaro bya Kasese gukurikiranwa.

Indwara ya Marburg yagaragaye bwa mbere mu mujyi wa Marburg mu Budage mu 1967, yigeze no kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y’1998 na 2000.

Yaherukaga kwibasira Uganda mu 2012, ubwo yahitanaga abantu 17 mu ntara ya Kabale mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages