Umubano w’u Rwanda n’Intara ya Rhénanie Palatinat watangiye ku buryo bweruye mu 1982, ubu ugeze ahashimishije kuko iyi Ntara yafashije u Rwanda mu kuzamura urwego rw’Uburezi binyuze mu gutanga ibikoresho bitandukanye ndetse no gushyigikira Ubuzima cyane cyane hibandwa mu kongera ubumenyi mu ikorwa ry’imiti.
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 y’ubufatanye kuri uyu wa 24 Ukwakira 2022 Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yavuze ko ibi ari ibihe byiza byo kureba ku byagezweho kugira ngo haganirwe ku yindi mishinga y’ejo hazaza binyuze mu zindi nzego z’ubufatanye.
Minisitiri Biruta yavuze ko iki gihe cyaranzwe n’inzinduko hagati y’impande zombi ndetse n’inama zitandukanye, ibyatumye habaho isinywa ry’ubufatanye bwihariye cyane cyane mu bijyanye n’ubuzima.
Harimo nk’ubufatanye mu bijyanye n’iterambere mu by’imiti aho bwagaragaje ahari intege nke mu gice gishinzwe ibijyanye n’ubumenyi mu byo gukora imiti mu Rwanda, byanafashije kugera ku masezerano yo kubaka inganda zikora imiti mu Gihugu.
Minisitiri Biruta ati “Ibi byatumye habaho imishinga yo kubaka uruganda rw’inkingo rwa BionTech mu Gihugu. Bikazadufasha kurengera ubuzima ndetse no kongerera ubushobozi Afrika mu guhangana n’ibyorezo bitandukanye.”
Yashimangiye ko ubu bufatanye buzakomeza kubyara umusaruro mu myaka iri imbere, anizeza ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo gukomeza umubano na Rhénanie Palatinat hashingirwa ku ntego zungura impande zombi ku nyungu z’abaturage.
Intara ya Rhénanie-Palatinat gukeza ubu ikorana n’ibigo by’amashuri bitandukanye aho kugeza ubu ifitanye imikoranire n’ibigera ku 180 mu gihugu hose ndetse n’imiryango irenga 50 itandukanye irimo n’ifasha gukumira ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina.
Minisitiri akaba na Perezida w’Intara ya Rhénanie-Palatinat, Malu Dreyer ashimira inzego z’ubuyozi ku mpande zombi (u Rwanda n’u Budage) zikomeje gufasha kugira ngo ibi bikorwa biteza imbere abaturage bikomeze kwaguka.
Ati “Ntewe ishema n’ibyakozwe byose mu gihe cy’imyaka ine ishize uhereye igihe naherukaga mu Rwanda mu 2018. Muri iki gihe ubufatanye bwacu bwari bushingiye mu guteza imbere Ubuzima ndetse n’Uburezi by’umwihariko. Izi nzego zombi dutekereza ko ari ingenzi mu gutegura ejo hazaza heza.”
Minisitiri Malu Dreyer yatangaje ko iyi mishinga yose irimo n’uruganda rukora inkingo, ikubiye mu bufatanye bwaje mu isura nshya ku buryo hiteguwe gusinya andi masezerano atandukanye hagati y’u Rwanda ndetse na za Kaminuza zo muri iki gihugu ku buryo hazoherezwa inzobere cyane cyane zifasha mu mirimo ya buri munsi y’uruganda.
U Rwanda rufite gahunda yo kuba igicumbi cy’inganda zikora inkingo bikazaba igisubizo ku baturage b’imbere mu gihugu na Afurika muri rusange kuko uyu Mugabane ukenera inkingo nyinshi, nyamara ugasanga izishobora kuhakorerwa zitarenze 1%.
Mu gukora impinduka, Afurika ifite intego ko bitarenze umwaka wa 2040 izaba ibasha kwikorera 60% by’inkingo ikenera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!