00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashimangiye ko imbaraga rushyira mu kubaka igisirikare ntaho zihuriye no gufasha M23

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 9 February 2025 saa 11:41
Yasuwe :

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko imbaraga u Rwanda rumaze igihe rushyira mu kwiyubaka mu bijyanye n’igisirikare n’umutekano, ntaho zihuriye no gushyigikira umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi Yolande Makolo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo yo muri Kenya, NTV, gitambuka mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 8 Gashyantare 2025

Ni ikiganiro cyagarutse ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’ibirego bikomeje gushinjwa u Rwanda byo gufasha M23.

Ni kenshi u Rwanda rwagiye rugaragaza ko ntaho ruhuriye n’ibibazo bya M23, rushimangira ko ari ingingo ireba Abanye-Congo kandi ikwiriye gukemurwa kuko narwo rugerwaho n’ingaruka z’iki kibazo.

Iby’ibi birego byo gufasha M23 byongeye kugarukwaho n’umunyamakuru wa NTV Kenya, Michelle Ngele Odhiambo muri iki kiganiro na Yolande Makolo.

Uyu munyamakuru yagaragaje ko M23 ikomeje kwigarurira imijyi itandukanye irimo na Goma, ashimangira ko abasesenguzi babiheraho bavuga ko imbaraga uyu mutwe ufite zigaragaza ko ushyigikiwe n’amahanga.

Yakomeje avuga ko Perezida Paul Kagame aheruka mu ruzinduko muri Turukiya, rwasize u Rwanda rubonye intwaro nshya, ariko bivugwa ko byarangiye zikoreshwa na M23. Yabajije Yolande Makolo niba ari ukuri.

Mu gusubiza, Yolande Makolo yavuze ko u Rwanda rufite uburenganzira mu kubaka igisirikare cyarwo nk’uko bimeze no ku bindi bihugu.

Ati “Buri gihugu harimo Kenya na RDC, kigura intwaro mu bihugu bitandukanye. Ubwo ni uburenganzira bwa buri gihugu bwo kwirindira umutekano no kubaka igisirikare. Ibyo ntabwo ari ibintu byo kujyaho impaka.”

Yakomeje avuga ko intwaro nyinshi M23 ifite yazihawe na Leta ya RDC.

Ati “Umuntu wa mbere uha intwaro M23 ni igisirikare cya Congo, buri rugamba bahanganamo na M23 bagatsindwa, basiga inyuma intwaro nyinshi n’ibindi bikoresho, uku niko M23 yabashije kubona intwaro nyinshi kubera ko barwana na guverinoma yabo bagatsinda.”

Yolande Makolo yakomeje avuga ko u Rwanda rutarajwe ishinga na M23, ahubwo ruhora ruharanira kubungabunga umutekano warwo.

Ati “Ntabwo turajwe ishinga na M23, M23 iri kurwana urugamba rwayo, bari kurwanira kubaho kwabo n’uburenganzira bwo kuba ku butaka bwabo mu mutekano, badakorewe ivangura cyangwa ngo bibasirwe n’ubwicanyi bushingiye ku moko.”

“Ikituraje ishinga ni ituze ry’Abanyarwanda no gukora ibishoboka byose ngo ubusugire bw’imipaka yacu ntibuhonyorwe n’ingabo za Congo, FDLR cyangwa indi mitwe irenga 200 ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda atangaje ibi mu gihe M23 ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye. Nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma, amaso ahanzwe Intara ya Kivu y’Amajyepfo by’umwihariko umujyi wa Bukavu.

Mu rwego rwo gushakira umuti iyi ntambara, abakuru b’ibihugu bigize EAC na SADC, bahuriye mu nama muri Tanzania. Yanzuye ko imirwano ihagarara bwangu, umuti w’ikibazo ugashakwa binyuze mu nzira z’amahoro ndetse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikagirana ibiganiro n’impande zose harimo na M23.

Yolande Makolo yashimangiye ko imbaraga u Rwanda rushyira mu kubaka igisirikare ntaho zihuriye no gufasha M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .