Ubushakashatsi ADECOR n’umuryango uharanira amajyambere y’icyaro, Duhamic-Adri, baheruka gukora bafatanyije n’Umuryango w’Abaholandi uharanira Iterambere (SNV), bwagaragaje ko ibiribwa byaciye mu nganda kandi byongerewemo intungamubiri ari bike mu Rwanda ku kigero cya 24%.
Impamvu ngo ni uko ‘gutumiza inyongeramirire bihenda inganda, zigahitamo gukora bicye, izindi zigakora ibiribwa zitarimo’ ugasanga ku isoko bibaye bicye binahenze.
Mu Rwanda hari inganda eshetu zemewe zikora ibiribwa bikungahaye intungamubiri zifasha guhangana n’igwingira n’imirire mibi muri rusange, harimo urwa Sosoma na Africa Improved Food.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ADECOR, Ndizeye Damien, yavuze ko ‘uretse u Rwanda, ibindi bihugu byashyizeho amategeko asaba inganda gukora ibiribwa bikungahaye intungamubiri, asaba ko narwo rwayashyiraho.’
Hari mu nama nyunguranabitekerezo yahuje imiryango yita ku mirire, inzego za Leta, abafite inganda n’abandi kuri uyu wa kane, igamije gushaka uko ibiribwa byakongerwamo intungamubiri zihangana n’imirire mibi.
Ati “Leta ikwiye gushyiraho amategeko arengera abaguzi yemewe n’andi asaba ko kongera intungamubiri mu Rwanda biba itegeko. Mu bihugu byose bya EAC, ni itegeko ko inganda zishyira intungamubiri mu biribwa uretse u Rwanda.”
Yavuze ko ‘Izo ntungamubiri zigira uruhare mu gucyemura ibibazo by’imirire mibi kuri ubu bihangayikishije u Rwanda.’ Asaba Leta ko yanashishikariza abikorera kongera inganda zikora ibiribwa kandi bikungahaye intungamubiri.
Leta isanzwe itanga ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri birimo ifu ya ‘Shisha kibondo, Nootri Mama, Nootri Toto, Nootri Family n’ibindi bihabwa abana n’ababyeyi hagamijwe kuzamura ikigero cy’imirire mibi.
Gusa ikibazo ngo ni uko bidahabwa abanyarwanda bose ndetse n’ababihawe, ugasanga ni umwe mu muryango w’abantu benshi, bigasaba ko babisangira ari benshi kandi bigenewe umwe.
Ugeziwe Janvier, ushinzwe gukurikirana gahunda za Duhamic-Adri, akaba n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’uruganda rwa Sosoma, yavuze ko ‘Bikwiye ko nka Kawunga, ifu y’ingano, amavuta n’ibindi bikorwa n’inganda, bisigaye biribwa n’abantu benshi byongerwamo intungamubiri.”
Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti muri minisiteri y’ubuzima, Dr Charles Karangwa, yavuze ko ‘Hanakewe n’ubushakashatsi, bugaragaza umubare w’abakeneye byihutirwa ibiribwa birimo izo ntungamubiri.’ no ‘Gukangurira abantu gukora ibiribwa zirimo ariko banareba ubuziranenge.’
Ibarura rya DHS rya 2015, ryerekanye ko mu Rwanda abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye ari 38%.







TANGA IGITEKEREZO