Ahagana Saa Kumi n’Imwe z’Umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y’iyi ndege iri kwaka umuriro ku ibaba ry’iburyo.
Hari andi mafoto yabonetse ayigaragaza yatobaguwe n’amasasu ku ruhande rumwe.
Ntiyahise igwa hasi, ahubwo yakomeje ijya guparika ku Kibuga cy’Indege cya Goma iri kwaka umuriro, aho abakozi bacyo bari bahise bayizimya.
Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda, rivuga ko "Uyu munsi ahagana saa kumi n’imwe n’iminota itatu, indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuri ya gatatu. Ingamba z’ubwirinzi zahise zifatwa. U Rwanda rurasaba Congo guhagarika ubu bushotoranyi.”
#RDC: HappeningNow 🚨 #Goma | le Sukhoi des #FARDC visé par un missile pic.twitter.com/kYsGXhc6vP
— Steve Wembi (@wembi_steve) January 24, 2023
Umwe mu baturage bari ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo yabwiye IGIHE ati "Mu kanya twumvise ikintu gituritse ubwo twavaga i Goma nk’ibisanzwe, tubona indege hejuru isubira muri Congo. Kiraturitse cyane ntabwo byari bisanzwe kumva igisasu nk’iki."
#RDC: Un avion de l'armée ciblé par des tirs ennemis ? L'armée fait attendre une communication dans les prochaines heures pic.twitter.com/wlGh898Gx1
— Stanis Bujakera Tshiamala (@StanysBujakera) January 24, 2023
Mbere y’iyi nshuro, indege za FARDC zavogereye ikirere cy’u Rwanda inshuro ebyiri, ndetse rimwe yaguye umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu.
U Rwanda rwamaganye ubushotoranyi bwa RDC, ndetse muri iki gihe yakomeje gukoresha imvugo isa n’isura intambara.
Mu cyumweru gishize Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutunduka, yasohoye itangazo asoza ashimagira ijambo rya Perezida Tshisekedi ubwo yari mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 20 Nzeri 2022.
Icyo gihe yagize ati "Twebwe, abaturage ba Congo, twiyemeje, kuri iyi nshuro, gushyira iherezo ku mutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu, ikiguzi byasaba cyose."
Ni imvugo u Rwanda rwikijeho ko RDC yaba ishaka kurugabaho ibitero.
Iki kibuga cy’indege cya Goma kirimo gukoreshwa n’izi ndege, kinakoreshwa cyane n’abacanshuro benshi bo mu Burayi, ari nabo bagicunga, bakita no kuri izi ndege za Sukhoi.
Mu itangazo iheruka gusohora, Guverinoma y’u Rwanda yagarutse ku bacancuro baheruka kwitabazwa na RDC. Yavuze ko ari ikimenyetso cyeruye ko "RDC irimo kwitegura intambara, aho kuba amahoro."
Perezida Kagame aheruka kuvuga ko nibiba ngombwa guhangana nabo, u Rwanda rufite ubushobozi buhagije.
#RDC🇨🇩: l'avion qui a été touché par les missiles. pic.twitter.com/O2fXloRm3E
— Daniel Michombero (@michombero) January 24, 2023



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!