00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwanenze MONUSCO ku basivili boherejwe bitwa abarwanyi ba FDLR

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 August 2026 saa 02:57
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yahishuye ko kuva mu Ukwakira 2025, abashinzwe ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bohereje mu Rwanda abantu 81 nk’abarwanyi b’umutwe wa FDLR kandi ari abasivili b’Abanye-Congo.

Yatanze aya makuru kuri uyu wa 1 Kanama 2026, avuga kuri MONUSCO yatangaje ko tariki ya 29 Nyakanga, ubwo u Rwanda rwasubizaga muri RDC Abanye-Congo 39 bari barabeshye ko bahoze mu mutwe wa FDLR itari ihari kandi ko nta ruhare yabigizemo.

MONUSCO yagize iti "Mbere y’uko igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kohereza abantu mu Rwanda gikorwa, MONUSCO ikora igenzura ryimbitse rigizwe n’intambwe nyinshi kugira ngo harebwe niba abo bireba bujuje ibisabwa ngo batahe."

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko icyo MONUSCO idashobora guhakana ari uko imaze igihe yoherereza u Rwanda abantu bitwa ko bahoze ari abarwanyi ba FDLR ariko isuzuma rikagaragaza ko ntaho bahuriye n’uyu mutwe w’iterabwoba.

Ati "Icyo MONUSCO itakwihakana ni uko kuva mu Ukwakira k’umwaka ushize, yohereje abantu 81 nk’abahoze ari abarwanyi ba FDLR, nyuma byagaragaye ko ari abasivili b’Abanye-Congo ku babyeyi bombi, badafite inkomoko mu Rwanda, batanafitanye amateka n’imitwe yitwaje intwaro."

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko urwego ruhuriweho rw’akarere k’Ibiyaga Bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka, EJVM/MCVE, rwasabwe kugenzura iki kibazo, mu gihe cy’ibazwa, Abanye-Congo 69 bicuza ko biyitiriye umutwe wa FDLR bagamije kubona amahirwe abandi bahabwa iyo bageze mu Rwanda.

Ati "MCVE yanasabwe kugenzura aya makuru. Mu biganiro n’abo bantu, 69 muri bo bicujije kuba baremeye kwiyita abahoze ari abarwanyi ba FDLR kubera amahirwe ikigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare cya Mutobo giha abahoze ari abarwanyi.”

Minisitiri Nduhungirehe yibukije MONUSCO ko mu bikorwa byo kwambura intwaro abahoze ari abarwanyi no kubasubiza mu buzima busanzwe, ikwiye kujya ishishoza, ikarangwa n’ubunyamwunga ndetse n’ubunyangamugayo.

MONUSCO yohereza abarwanyi mu Rwanda binyuze muri gahunda yayo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y'inyeshyamba, DDRRR
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yatangaje ko kuva mu Ukwakira 2025, MONUSCO yohereje mu Rwanda Abanye-Congo 81 bitwaga ko bahoze muri FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages