00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwanenze imyitwarire ya Perezida Tshisekedi yo kwivuguruza

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 24 October 2022 saa 09:55
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda yatangaje ko nubwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi akomeje kuvuga ko ashyize imbere amahoro mu gukemura ibibazo by’umutekano muke uri mu burasirazuba bw’igihugu cye, iyo urebye imyitwarire ye usanga ihabanye n’ibyo avuga.

Mu itangazo Leta y’u Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, yavuze ko imyitwarire ya RDC ihabanye n’inzira yiyemeje yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke kiyugarije hakoreshejwe amahoro.

Iri tangazo rigira riti “Bihabanye n’ibyatangajwe na Perezida wa RDC ko igihugu cye gishyize imbere inzira za dipolomasi mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ibimaze iminsi bitangazwa n’ibikorwa bigaragaza ko RDC ikiri mu nzira z’imirwano, ikirenze kuri ibyo FARDC ikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro itemewe irimo na FDLR.”

Leta y’u Rwanda yakomeje ivuga ko “ibitero bya gisirikare Ingabo za RDC zongeye kugaba ku mutwe wa M23 bihabanye n’ibigenwa n’ibiganiro bya Nairobi na Luanda.”

Iti “Gukomeza kubiba amacakubiri ashingiye ku moko, gukoresha intwaro ziremereye hagamijwe kurasa ku duce twegeranye n’umupaka w’u Rwanda ndetse n’ibirego bidafite ishingiro ku Rwanda si ibyo kwihanganirwa.”

U Rwanda rwavuze ko nubwo Congo ikomeje kurenga ku byo yemeye no kugerageza kurwitirira ibibazo ifite, rwiteguye gukomeza kugira uruhare mu nzira zo gushaka amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Leta y’u Rwanda itangaje ibi nyuma y’iminsi mike RDC yongeye kubura intambara hagati y’ingabo za na M23 ndetse n’ibirego bishinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe.

Perezida Tshisekedi ubwo yahuraga n’abanye-Congo baba mu Bwongereza, kuwa Gatatu w’iki cyumweru, yongeye kugarura u Rwanda mu biganiro yagiranye nabo, avuga ko ‘intambara izaba igisubizo rurangiza mu gihe dipolomasi izaba yananiranye’.

Mu Bwongereza kandi Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yahuye n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, agaragaza ko mu byamujyanye harimo n’u Rwanda.

Yasabye Umwami Charles III gukoresha ijambo afite mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) agasaba u Rwanda guhagarika ibikorwa byarwo mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cye kugira ngo amahoro arambye n’umutekano biboneke mu biyaga bigari.

U Rwanda rugaragaza ko umutwe wa FDLR ariwo shingiro ry’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, bitandukanye n’ibirego bya Congo by’uko u Rwanda arirwo nyirabayazana.

U Rwanda rwanenze imyitwarire ya Perezida Tshisekedi yo kwivuguruza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages