00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwamaganye ukwiyorobeka kwa MONUSCO

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 January 2025 saa 01:26
Yasuwe :

Ku wa 24 Mutarama 2025, MONUSCO yatangaje ko ingabo zayo ziri kwifatanya n’iza RDC mu bitero by’intwaro ziremereye na kajugujugu z’intambara, bigamije gusenya ibikoresho by’abarwanyi ba M23.

Iri tangazo ryasohotse mu gihe kuva tariki ya 23 Mutarama, abarwanyi ba M23 bahanganiye n’ihuriro ry’Ingabo za RDC mu Mujyi wa Sake no mu nkengero ndetse no muri Gurupoma ya Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo.

Ku mwanzuro w’iri tangazo, MONUSCO yavuze ko ishimangira ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, busaba impande zirebwa n’ibiganiro by’amahoro kubisubukura “kugira ngo zishake igisubizo kirambye kandi cya nyuma cy’amakimbirane yateye benshi guhunga”, n’ububabare.

Ibiganiro MONUSCO ivuga ko ni ibihuriza u Rwanda na RDC i Luanda, biyoborwa na Perezida João Lourenço wa Angola kuva mu mwaka wa 2022. Ubuyobozi bwa M23 bwagaragaje ko imyanzuro ifatirwamo itabureba by’ako kanya kuko butemererwa kubyitabira.

Ibiganiro bya Luanda byari bishyigikiwe n’Umuryango Mpuzamahanga, byahagaze mu Ukuboza 2024 bitewe n’uko u Rwanda na RDC bitemeranyije ku cyifuzo cya M23 cyo kuganira mu buryo butaziguye na Leta ya RDC, kugira ngo bishakire hamwe amahoro arambye.

U Rwanda rwasobanuye ko amahoro arambye yashoboraga kugaruka mu burasirazuba bwa RDC no mu karere muri rusange, iyo impande ziri mu biganiro bya Luanda zemeranya ku ngingo eshatu: gusenya FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka n’ibiganiro bitaziguye bya M23 na Leta ya RDC; kandi bigashyirwa mu bikorwa.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, kuri uyu wa 25 Mutarama yatangaje ko ubusabe bwa MONUSCO “bw’igisubizo cya nyuma” buteye ikibazo kandi ko “bukwiye kwamaganwa”, bukanakurwa muri iri tangazo kuko ibiganiro bya Leta ya RDC na M23 ari byo byabonekamo igisubizo cy’amahoro arambye.

Ati “Iri jambo rutwitsi riri mu itangazo ry’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni, rifite inshingano y’ibanze yo kutababaza abantu, si ryo. Ibiganiro hagati ya Guverinoma ya RDC n’umutwe ukomoka mu Banye-Congo bababajwe, bazira itoteza ryateguwe, ni bwo buryo bwonyine bwo gukemura aya makimbirane.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amagambo MONUSCO ikoresha agaragaza neza uburyo ikomeje gushyigikira ihuriro ry’ingabo zirimo FDLR; umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abajenosideri, kandi wafatiwe ibihano na Loni.

Minisitiri Nduhungirehe yibukije kandi ko MONUSCO ivuga ko ibiganiro by’u Rwanda na RDC byavamo igisubizo cya nyuma, ikorana n’abacanshuro b’Abanyaburayi barenga 1600, bihabanye n’ihame rya Loni ryo mu 1989, ribuza ibihugu gukoresha abacancuro.

Yashimangiye ko MONUSCO ikorana n’ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 10 n’imitwe y’abagizi ba nabi igize ihuriro Wazalendo na Nyatura, yahamijwe ibyaha byo kwica abasivili benshi mu Burasirazuba bwa RDC, yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi inagaragaza ko inyotewe no guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ati “Yirengagije ubwiyongere bw’imvugo zibiba urwango, itoteza n’ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi no gutwika umudugudu wose ugakongoka; ibi bigaragarira neza mu magambo ikoresha.”

M23 yamaganye kenshi ubufasha MONUSCO ikomeje guha ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, iyimenyesha ko yiteguye gukoresha uburenganzira bwose ifite bwo kwirwanaho, mu guhangana n’abasirikare bayo mu gihe bakomeza kuyigabaho ibitero.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .