Ubutumwa iyi Minisiteri yashyize kuri Twitter, bugaragaza ko hakiriwe impunzi 38 zivuye muri Sudani, 33 zivuye muri Eritrea, 11 zo muri Somalia, 7 zo muri Ethiopia n’impunzi 2 zo muri Sudani y’Epfo.
Gahunda nk’iyo yo kwakira izi mpunzi u Rwanda rwayitangiye mu 2019, rugamije gufasha abanyafurika bari mu kaga, bagirirwa nabi mu nzira bagana i Burayi ndetse bamwe bagapfa.
Kugeza ubu rumaze kwakira impunzi zisaga 2000 zavuye muri Libya aho abasaga 1600 bamaze kubona ibihugu by’amahanga bibakira. Abo barimo 255 boherejwe muri Suède, 496 boherejwe muri Canada, 196 boherejwe muri Norvège.
Abandi 141 ri bari mu Bufaransa, 201 bari muri Finland, 52 boherejwe mu Buholandi, 26 bari mu Bubiligi mu gihe 237 bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!