Izi nkura zagejejwe mu Rwanda ahagana saa cyenda z’igitondo kuri uyu wa Mbere nyuma yo gukora urugendo rw’ibilometero 6000 rwatangiye ku wa Gatandatu.
Zoherejwe mu Rwanda biturutse ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’u Burayi rishinzwe ibijyanye n’ahororerwa inyamaswa, EAZA; Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Nyafurika urengera urusobe rw’Ibinyabuzima, African Parks.
Izi nkura zakuriye muri Dvůr Králové zahise zerekezwa muri Pariki y’Akagera ahagiye kuba ubuturo bwazo bushya.
Ubwoko nk’ubu bw’inkura zazanywe mu Rwanda, ku Isi umubare munini wazo uboneka muri Afurika.
Izi nkura zazanywe mu Rwanda, eshatu ni ingore mu gihe ebyiri ari ingabo. Ziri hagati y’imyaka ibiri n’icyenda. Harimo izavukiye muri Safari Park Dvůr Králové muri Tchèque zitwa Jasiri, Jasmina na Manny.
Iyitwa Olmoti yaturutse muri Flamingo Land mu Bwongereza naho iyitwa Mandela ituruka muri Ree Park Safari muri Denmark. Izi nkura zoherejwe mu Rwanda nk’impano yahawe Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).
Zamaze amezi zitegurwa ku buryo zitazagira ibibazo muri uru rugendo rwamaze amasaha 30. Zazanywe mu buryo bugezweho ziri mu cyo umuntu yakwita nk’igisanduku aho zahererwaga amazi n’ibyo kurya.
Izi nkura zamaze kugezwa mu Akagera aho zashyizwe mu biraro ngo zibanze kumenyerezwa pariki.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yavuze ko biteze kubona inyungu iturutse ku nkura zazanwe mu Rwanda.
Yagize ati “Ubuzima n’imibereho myiza y’inkura ni ingenzi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, haba mu Rwanda no muri Afurika.’’
Yongeyeho ko bituma Pariki y’Akagera iba imwe mu zikomeye mu Karere zifite inyamaswa eshanu nini zikunze gukurura ba mukerarugendo, yizeza ko izi nkura zizamera neza muri iyo pariki.
Ati “Ba mukerarugendo basura Pariki y’Igihugu y’Akagera bazanogerwa no kwihera ijisho inkura zizaba ziri mu kiraro cyazo.’’
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’u Burayi rishinzwe ibijyanye n’ahororerwa Inyamaswa, EAZA, Dr. Thomas Kauffels, na we yashimangiye ko “Ibiraro bigezweho ni ingenzi mu kubungabunga ubutaka ndetse imikoranire yacu na Pariki y’Igihugu y’Akagera igaragaza uko byagira uruhare mu kubungabunga no kugarura inyamaswa zakendereye mu byanya birinzwe.’’
Umuhanga mu bijyanye no kwita ku mibereho y’inyamaswa mu mirire yazo, Dr. Pete Morkel ni umwe mu baziherekeje mu Rwanda kugira ngo agenzure neza ko zigezwa muri Pariki y’Akagera nta kibazo na kimwe zihuye nacyo.
Kuri ubu Pariki y’Igihugu y’Akagera ifite inyamaswa nini eshanu zikunze gukurura ba mukerarugendo ari zo; Intare, Inzovu, Ingwe, Inkura n’Imbogo.
Amafoto: Niyonzima Moïse



















TANGA IGITEKEREZO