Kuri uyu wa Mbere, Urwego Ngenzuramikorere, RURA ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga mu by’Ingufu Atomike (IAEA) batangije inama ku nshuro ya 33 ihuriza hamwe abanyamuryango b’Umuryango Nyafurika ushinzwe guteza imbere ubushakashatsi n’ubumenyi ku ngufu za Nucléaire, AFRA n’intumwa zihagarariye IAEA.
Iyi nama ngarukamwaka izamara iminsi ine, yahuje abahuzabikorwa b’umuryango AFRA mu bihugu 46 by’ibinyamuryango muri Afurika ikaba igamije kuganira ku guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za Nucléaire mu nzego zitandukanye.
Iyi nama kandi igamije kwiga ku buryo bwo gushyiraho ingamba z’ubwirinzi ku ngaruka zituruka ku mikoreshereze y’ingufu za Nucléaire n’ibindi bitandukanye.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Ernest Nsabimana yagaragaje akamaro ko gukoresha ingufu za Nucléaire k’u Rwanda n’Isi muri rusange, anagaragaza ko hakiri intambwe ndende ngo izi ngufu zikoreshwe ku kigero cyitezwe muri Afurika.
Ati “Gukoresha izi ngufu mu nzego zitandukanye nk’ubuzima, ubuhinzi, ubushakashatsi n’izindi, ubona bikiri hasi cyane. Iyi nama rero igamije kwiga ku buryo byazamuka, tukanaganira ku ishyirwaho ry’ingamba z’ubwirinzi kugira ngo izo ngufu zikoreshwe ntacyo zangije.”
Dr. Ernest Nsabimana yanavuze ko u Rwanda rwahagurukiye gahunda yo kwifashisha izi ngufu za Nucléaire mu nzego zitandukanye.
Ati “Izi ngufu mu Rwanda zifashishwa mu kuvura kanseri no mu bikorwa by’ubuhinzi nko gutubura umusaruro. Turi no kureba ko izi ngufu zakwifashishwa mu gukora ingufu z’amashanyarazi menshi kandi yizewe.”
Yakomeje agaragaza ko hakwiye gushyirwaho umurongo ugenga imikoreshereze y’izi ngufu kugira ngo hirindwe ingaruka zizikomokaho.
Ati “Hagomba gushyirwaho umurongo wo kuzikoresha nk’urugero niba ari ibikoresho byo kwa muganga bikoreshwa gute? Iyo birengeje igihe cyo gukoreshwa bijya he? Ibyo ni byo turimo turebera hamwe.”
Yanemeje ko nubwo gukora ingufu za Nucléaire ari ikoranabuhanga rishya muri Afurika, u Rwanda rwahagurukiye kongerera Abanyarwanda ubumenyi bwo kurikoresha.
Ati “Igihugu cyacu nticyasigaye inyuma, hashyizweho ikigo gishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ingufu za Nucléaire, RAEB. Birumvikana ko harimo Abanyarwanda bari guhabwa amasomo azerekeye, hari n’abari kubyiga mu bihugu byateye imbere mu ikoreshwa ry’izi ngufu nk’u Burusiya, Koreya y’Epfo n’ahandi. Dukomeza no gufatanya na IAEA mu gutegura amahugurwa ku mikoreshereze y’izi ngufu.”
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa IAEA ushinzwe ubufatanye mu bya tekiniki, Hua Liu, yashimiye Leta y’u Rwanda ku bushake ikomeje kugaragaza mu guteza imbere imikoreshereze y’imbaraga za Nucléaire.
Ati “U Rwanda rwinjiye muri AFRA mu 2010 kuva icyo gihe rwabaye umufatanyabikorwa n’umutera nkunga uhoraho w’ibikorwa bya AFRA. Ubwitabire bwa Minisitiri w’ibikorwa remezo uyu munsi ni ikimenyetso simusiga cyerekana umuhate w’u Rwanda mu guteza imbere gahunda za AFRA.”
Umuhuzabikorwa wa AFRA mu Rwanda, Dr. Ignace Gatare yavuze ko uyu muryango ugamije guhuriza hamwe ibihugu bya Afurika kugira ngo bihuze imbaraga, ubumenyi n’amikoro ku mikoroshereze y’imbaraga za Nucléaire. Kwibubira hamwe kandi byorohereza IAEA kubatera inkunga.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!