Aba bantu bakuwe barimo 68 bakomoka muri Sudani, Abanya-Eritrea 66, Abanya-Sudani y’Epfo 26, Abanya-Ethiopia 15 ndetse n’Abanya-Somalia babiri.
Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege cya Kigali, boherejwe mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, aho bazajya bahabwa ubufasha bw’ibanze bazakenera burimo kubatunga, kubavuza n’uburezi.
Kuva muri Nzeri 2019, u Rwanda rumaze kwakira abantu barenga 3000 basaba ubuhungiro baturuka muri Libya. 2681 muri bo bamaze kubona ibihugu bibakira, bibaha ubwenegihugu. Abenshi bimuriwe mu bihugu by’i Burayi no muri Amerika y’Amajyaruguru.
Abamaze kwimurwa barimo 927 bagiye muri Canada, 325 bagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 332 bagiye mu Bufaransa, 297 bagiye muri Suède, 271 bagiye muri Finlande, 229 bagiye muri Norvège, 131 bagiye mu Budage, 94 bagiye mu Buholandi na 72 bagiye mu Bubiligi.
Gahunda yo kwimura abasaba ubuhungiro bari muri Libya ishingira ku bufatanye bw’u Rwanda na UNHCR ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM).
Iyi gahunda igamije gufasha abantu bari mu kaga kuba ahantu hatekanye mu gihe hasuzumwa ibyangombwa byabo n’ibindi bisabwa kugira ngo bajyanwe mu bihugu byemeye kubakira.
Libya yabaye inzira ikoreshwa n’abimukira benshi baturuka mu bice bitandukanye bya Afurika bashaka kugera i Burayi, ariko abenshi bahura n’ibibazo birimo gucuruzwa, gufungwa mu buryo butemewe n’amategeko ndetse n’ihohoterwa.
Mu 2019, u Rwanda rwemeye kwakira by’agateganyo bamwe mu basaba ubuhungiro bari muri Libya, mu gihe ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bishaka ibisubizo birambye birimo kubasubiza mu bihugu byabo ku bushake cyangwa kubimurira mu bindi bihugu.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ivuga ko u Rwanda ruzakomeza gufasha abantu bahunga ibibazo bitandukanye, mu rwego rwo kubahiriza amahame mpuzamahanga yo kurengera impunzi n’abasaba ubuhungiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!