00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahaye ubwenegihugu abarenga 100 biganjemo Abarundi n’Abanye-Congo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 July 2026 saa 09:47
Yasuwe :

U Rwanda rwahaye ubwenegihugu abantu 105 bavukiye mu bihugu 27, biganjemo abavukiye mu Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka mu gihugu rigaragaza ko mu bahawe ubwenegihugu harimo 26 bavukiye mu Burundi, 20 bavukiye muri RDC, icyenda bavukiye muri Uganda n’umunani bavukiye muri Amerika.

Harimo batandatu bavukiye mu Bubiligi, batanu bavukiye muri Cameroun, bane bavukiye muri Kenya na batatu bavukiye mu Rwanda ku babyeyi bakomoka mu mahanga.

Canada, u Buholandi, Repubulika ya Congo, u Busuwisi na Tanzania bifite abantu babiri babiri babivukiyemo bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Abagera kuri 60% mu bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 30 na 49 y’amavuko, bigaragara ko bafite imbaraga zo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Abakurikiraho mu bwinshi ni abafite imyaka iri hagati ya 50 na 64, abarengeje imyaka 65 ndetse n’urubyiruko rufite imyaka iri munsi ya 30. Umuto afite imyaka 5, umukuru afite imyaka 81.

Ubwenegihugu bw’u Rwanda bwatangiye gukora tariki ya 24 Nyakanga 2026, nk’uko igazeti ya Leta iri tangazo ryasohotsemo ribigaragaza.

Abantu 105 barimo 102 bavukiye mu mahanga bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages