Ambasaderi wa Canada mu Rwanda yahamagajwe ku wa 4 Werurwe 2025. Ni nyuma y’amasaha make iki gihugu gishinje u Rwanda kugira Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, no gufasha umutwe wa M23.
Canada kandi yashinje u Rwanda kugira uruhare mu bugizi bwa nabi bukorerwa mu Burasirazuba bwa RDC burimo kugaba ibitero ku basivili, ku mpunzi, ku batabazi, ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye n’iz’akarere, ubuhotozi, gushimuta no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa. Ibi birego byose nta na kimwe cyigeze gitangirwa ibimenyetso.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko nyuma yo kubona iri tangazo rigereka ibijyanye n’intambara iri muri RDC ku Rwanda, yahisemo guhamagaza Ambasaderi wa Canada kugira ngo atange ibisobanuro.
Mu byo uyu mudipolomate yagaragarijwe harimo uburyo igihugu cye kiri gushinja nkana u Rwanda ibijyanye n’ubwicanyi mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe bizwi neza ko ibi byaha bikorwa na FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na Guverinoma ya RDC.
Yagaragarijwe kandi ko Canada yirengagije impungenge z’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano warwo, ihitamo guhishira amabi ya Guverinoma ya RDC arimo n’ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi ku bufatanye n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.
U Rwanda rwashimangiye ko rudateze gutezuka ku ntego rwihaye yo kurinda abaturage barwo no gukomeza kubungabunga umutekano w’igihugu.
Ambasaderi wa Canada yahamagajwe nyuma y’amasaha make Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko uruhande Canada yafashe ku ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC “ruteye isoni’ kandi ko kwegeka ubu bugizi bwa nabi ku Rwanda bitihanganirwa.
Abarimo Rwamucyo Ernest uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumye, bagaragaje ko iyi myitwarire ya Canada ishobora kuba ifitanye isano n’inyungu iki gihugu gifite muri RDC cyane cyane izijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Yatangaje ko Canada yafatiye u Rwanda ibi bihano mu gihe umujyi wa Toronto uri kuberamo inama mpuzamahanga yo kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro, PDAC 2025.
Uyu mudipolomate yasobanuye ko iyi nama igamije kubungabunga inyungu Canada ifite mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC kandi ko itangazo ry’ibi bihano ryahuriranye n’uruzinduko rwa Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wa RDC, Kizito Pakabomba, yagiriye i Toronto.
Yagize ati “Iri harabika ryabaye mu gihe hari kuba PDAC 2025, ni inama igamije kurengera inyungu nyinshi Canada ifite mu mabuye y’agaciro muri RDC. Rihuriranye no kugera i Toronto kwa Minisitiri wa RDC ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Kizito Pakabomba, urageza ijambo ku bitabira inama.”
Guverinoma y’u Rwanda isobanura ko ibihano bidashobora gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, ikagaragaza ko imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri Afurika ari yo yabonekamo ibisubizo.
Muri iyi myanzuro harimo gusaba impande zishyamiraniye mu burasirazuba bwa RDC guhagarika imirwano n’ubushotoranyi ndetse ko haba imishyikirano hagati ya Leta ya RDC n’imitwe irimo M23.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!