00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahagaritse imiti itujuje ubuziranenge iva mu Buhinde n’u Bushinwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 10 December 2018 saa 09:46
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyahagaritse ikoreshwa n’icuruzwa ry’ubwoko bubiri bw’imiti yifashishwa mu kuvura kuva kw’amaraso gukabije ku mubyeyi umaze kubyara, nyuma yo gukemanga ubuziranenge bwayo.

Iyo miti itujuje ubuziranenge ni Misoprostol na Oxytocin yinjijwe mu Rwanda hagati ya 2017 na Kamena 2018 iturutse mu Buhinde no mu Bushinwa.

Itangazo rya Rwanda FDA rigaragaza ko ari icyemezo cyafashwe nyuma y’ubushakashatsi yakoranye na Kaminuza y’u Rwanda n’iyo mu Budage, Tübingen, bwagaragaje ko iyo miti nta buziranenge yujuje.

Rigira riti “Rwanda FDA irasaba abatanga iyo miti bose kuyirekera mu bubiko no guhagarika kuyikwirakwiza igashyirwa mu kato. Ibitaro bya Leta n’ibyigenga byose, ibigo nderabuzima, amavuriro n’amafarumasi bisabwe guhagarika guha abarwayi iyo miti ikemangwa kugeza igihe igenzura rirangiye.”

Umuyobozi w’Agateganyo wa Rwanda FDA, Karangwa Charles, yavuze ko “Twahagaritse gukoresha iriya miti no kuyikwirakwiza twabihagaritse.”

Ubwo hatangizwaga inama yiga ku gushyiraho Ikigo gishinzwe Ubuziranenge muri Afurika, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Bazivamo Christophe, yavuze ko “Hafi 70% by’imiti ikoreshwa muri Afurika iva mu bihugu bidafite uburyo buhamye bwo kuyigenzura.”

Ishami rya Loni ryita ku buzima (OMS) rigaragaza ko kuva gukabije ku mugore umaze kubyara bishobora gutuma apfa mu isaha imwe ariko mu gihe atewe umuti wa oxytocin wujuje ubuziranenge ushobora kurengera ubuzima bwe.

Imibare y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bikorwa by’Abaturage (UNFPA) igaragaza ko mu mpamvu zitera 90% by’impfu z’ababyeyi ku Isi, harimo kuva gukabije ku bamaze kubyara, uburyo uwakuyemo inda yitabwaho, ingorane mu kwibaruka n’ibifitanye isano nabyo.

Imwe mu miti yahagaritswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages