00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahagarariwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’ishuri Perezida Kagame na Museveni bizemo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 July 2026 saa 08:22
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana, yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 ishuri rya Ntare School rimaze rishinzwe, byabereye mu Mujyi wa Mbarara muri Uganda.

Uyu muhango wabaye ku wa 25 Nyakanga 2026, witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, wari uhagarariye Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ndetse n’abandi banyacyubahiro.

Ntare School ni rimwe mu mashuri azwi cyane muri Uganda. Rifite umwihariko kuko ari ho Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, bize.

Mu kwizihiza imyaka 70 ishuri rimaze ritanga uburezi, hatashywe ibikorwa bishya birimo inzu nshya abanyeshuri bafatiramo amafunguro, irembo ry’ishuri rivuguruye, ikimenyetso cy’intare cyubatswe nk’ikirango cy’iri shuri, ndetse hashyirwaho ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako nshya y’ubuyobozi bw’ishuri.

Mu butumwa bwa Perezida Museveni bwatanzwe na Visi Perezida Jessica Alupo, yashimangiye ko yishimiye kuba yifatanyije n’abanyeshuri, abarezi n’abarangije muri Ntare School kwizihiza imyaka 70 y’iki kigo cyagize uruhare rukomeye mu mateka ye no mu mateka ya Uganda.

Perezida Museveni yavuze ko imyaka yamaze muri Ntare School yamufashije kunguka ubumenyi no kugira uruhare mu kubaka imyumvire ye ku bijyanye n’imiyoborere n’imibereho y’umuryango mugari.

Yashimiye ubuyobozi bw’ishuri, abakozi, abarangije ndetse n’abanyeshuri bakomeje kurinda izina rya Ntare School nk’ikigo gikomeye mu gutanga uburezi bufite ireme. Yagaragaje kandi ko yashimye uburyo iri shuri rikomeje gushyira imbaraga mu masomo ya Siyansi n’ikoranabuhanga.

Ati “Siyansi ni umusemburo w’iterambere n’impinduka mu mibereho n’ubukungu.”

Mu butumwa bwe, Perezida Museveni yavuze ko Ntare School yagiye irangwa n’indangagaciro zirimo kutagira ivangura ndetse no guharanira kuba indashyikirwa mu masomo no mu bindi bikorwa by’inyongera.

Uruhare rw’Ambasaderi Joseph Rutabana muri ibi birori rwagaragaje ko u Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Uganda kwizihiza amateka y’ishuri ryagize uruhare mu gutoza abayobozi batandukanye bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ntare School ni rimwe mu mashuri yisumbuye azwi cyane muri Uganda, riherereye mu Mujyi wa Mbarara. Ryashinzwe mu 1956, rikaba rimaze imyaka isaga 70 ritanga uburezi.

Perezida Kagame yize muri iri shuri ubwo umuryango we wari warahungiye muri Uganda, kubera ivangura ryari imbere mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana (ubanza ibumoso), yitabiriye ibi birori
Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo ubwo yageraga ahabereye ibi birori
Ntare School ni rimwe mu mashuri yisumbuye azwi cyane muri Uganda
U Rwanda rwahagarariwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’iri shuri Perezida Kagame na Museveni bizemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages