00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NEISA yagiranye amasezerano n’ihuriro ry’inganda za nucléaire ryo mu Bufaransa, azungura u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 May 2026 saa 07:29
Yasuwe :

Nuclear Energy Innovation Summit for Africa (NEISA), yagiranye amasezerano y’imikoranire n’Ihuriro ry’Inganda zitunganya ingufu za nucléaire mu Bufaransa rya GIFEN (Groupement des Industriels Français de l’Énergie Nucléaire), ribarizwamo ibigo bikomeye birenga 600, azafasha ibihugu bya Afurika mu iterambere ry’ingufu za nucléaire.

Amasezerano yasinywe ku wa 20 Gicurasi 2026 mu nama nyafurika yiga ku iterambere ry’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.

Aya masezerano ari mu murongo w’ubufatanye bwa GIFEN na NEISA mu myaka iri imbere, agamije gufasha u Rwanda kugira inararibonye mu ikoranabuhanga ry’ibijyanye n’ingufu za nucléaire no gufatanya mu zindi nzego ariko zifite aho zihuriye n’ibijyanye n’izi ngufu.

Agamije kandi guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’imurikabikorwa ry’ingufu za nucléaire no gufatanya n’ibihugu mu kwimakaza umutekano, kurwanya iyangirika ry’ikirere no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board: RAEB), Dr Lassina Zerbo, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikigo Bertin Technologies, Irfan Hasan unayobora, GIFEN Pilot Club Africa.

Umuhango wo gusinya aya masezerano witabiriwe kandi na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, Perezida w’Imurikabikorwa ry’ibijyanye n’ingufu za nucléaire (World Nuclear Exhibition), Sylvie Bermann, na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Aurélie Royet-Gounin.

GIFEN ni urugaga ruhuza ibigo byo mu Bufaransa bigira uruhare mu guteza imbere ingufu za nucléaire hagamijwe amahoro no kwihutisha iterambere ry’abaturage.

GIFEN yashinzwe mu 2018 hagamijwe guhuza ibikorwa no gufasha ibigo bya nucléaire byo mu Bufaransa no ku rwego mpuzamahanga.

GIFEN ni yo itegura imurikabikorwa ry’ibigo bikora ibijyanye n’ingufu za nucléaire ku Isi (World Nuclear Exhibition:WNE), iba buri myaka ibiri, ikurikira ikazaba mu 2027.

Ihagarariye ibigo 600 byo mu Bufaransa birimo ibikomeye cyane nka Électricité de France S.A., Orano S.A., Framatome, ANDRA (Agence nationale pour la gestion des déchets radioactifs), n’ibindi.

Ni urugaga rukomeye kuko amashanyarazi u Bufaransa bufite angana na 67% akomoka ku ngufu za nucléaire. Mu 2024 urwego rw’ingufu za nucléaire rwongeye miliyari 35,5 z’Amayero ku bukungu bw’iki gihugu. U Bufaransa bufite ‘reactors’ 57 zitunganya ingufu za nucléaire.

Perezida wa World Nuclear Exhibition, Sylvie Bermann, yavuze ko aya masezerano azafasha cyane mu gufatanya kwimakaza iterambere ry’ingufu za nucléaire mu Rwanda no muri Afurika.

Yavuze ko nubwo ari bwo bwa mbere itsinda rya WNE rije mu Rwanda, ariko ubufatanye busanzwe buhari cyane ko Perezida Kagame aherutse kwitabira inama mpuzamahanga yigaga ku guteza imbere ingufu za nucléaire zifashishwa mu bikorwa bya gisivile yabereye mu Bufaransa muri Werurwe 2026.

Ati “Ni we mukuru w’igihugu wenyine watumiwe muri iyo nama. Aya masezerano dusinye agamije guteza imbere ubufatanye ariko no gufasha NEISA kuba umuryango ukomeye na GIFEN. Ibi bosobanuye kwihuza kw’inganda zo muri Afurika. Mwarakoze cyane kudutumira. Natunguwe n’ubushake bwa Perezida Kagame n’abandi bayobozi batumiwe nk’uwa Togo na Tanzania. Byari byiza cyane.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi wa RAEB, Dr Lassina Zerbo, yashimiye Sylvie Bermann agaragaza ko Afurika na yo ikwiriye guhabwa umwanya munini muri WNE.

Yavuze ko nka Afurika y’Epfo, igihugu cya Afurika rukumbi gitunganya ingufu za nucléaire, cyari gifite ‘stand’ muri WNE y’umwaka ushize. Iri murikagurushwa ryitabiriwe n’abarenga ibihumbi 36 barimo abamurika ibyo bakora 1070 n’abahagarariye ibihugu 80.

Ati “Icyo dushaka ni ukuzana ibihugu byinshi bya Afurika. Tugomba gukorana. Wenda tuzihuza na Afurika y’Epfo umwaka utaha kugira ngo tugire ibihugu byinshi muri WNE. Tugomba gukorana, ntabwo twavuga imurikagurusha nka WNE ngo Afurika ihagararirwe n’igihugu kimwe cyangwa bibiri. Turi ibihugu 54. Tugomba kuba benshi muri WNE. Aya masezerano ari muri uyu murongo.”

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Aurélie Royet-Gounin, yavuze ko aya masezerano ari indi ntambwe ikomeye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa na Afurika muri rusange.

Ati “Ni ikintu gikomeye cyane. Ntako bisa kuba aya masezerano ashyizweho umukono nyuma y’iminsi mike muri Kenya habereye inama yahuje u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika. Byibutsa ko twizera mu bufatanye. Ishoramari rya miliyari 23$ twashoye muri Afurika, irifite agaciro ka miliyari 4,3$ rijya mu bijyanye n’ingufu. Afurika ni yo zingiro ry’icyerekezo cyacu.”

Yavuze ko barajwe ishinga no guteza imbere umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa mu nzego zitandukanye ikoranabuhanga ritibagiwe.

U Rwanda rukomeje guharura inzira izarugeza ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire kuko bitarenze mu 2030 ruzaba rufite uruganda ruzitunganya. Ibi bizatuma mu 2050 ruzaba rukora amashanyarazi angana na megawatt 1.500 akomoka ku ngufu za nucléaire.

Ruzaba ruri mu bihugu mbarwa bikora izi ngufu kuko ubu Afurika y’Epfo ari cyo gihugu rukumbi gikoresha ingufu za nucléaire muri Afurika.

Iki gihugu gifite uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka kuri izi ngufu ruzwi nka ‘Koeberg Nuclear Power Station’ rufite ubushobozi bwo gutanga gigawatt 1,94 z’aya mashanyarazi.

U Rwanda rwagiranye amasezerano n’ihuriro ry’inganda za nucléaire ryo mu Bufaransa
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board: RAEB), Dr Lassina Zerbo yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiriye kwitabira World Nuclear Exhibition ku bwinshi
NEISA yagiranye amasezerano n’ihuriro ry’inganda za nucléaire ryo mu Bufaransa azungura u Rwanda
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board: RAEB), Dr Lassina Zerbo, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikigo Bertin Technologies, Irfan Hasan
Perezida wa World Nuclear Exhibition, Sylvie Bermann, yashimye icyerekezo u Rwanda rwafashe cyo kwisunga ingufu za nucléaire hagamijwe iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages