Ibiganiro byabaye ku wa 21 Kanama 2026, byari bigamije gusobanurira abadipolomate uburyo Guverinoma y’u Rwanda iri guhangana n’ikibazo cy’ibinyobwa bisindisha bitemewe no kubereka ingamba zashyizweho mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage no kubaka umuryango uhangana n’ibibazo bitandukanye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko iyi nama yahaye u Rwanda umwanya wo gusangiza abafatanyabikorwa mpuzamahanga uko rubona iki kibazo, ndetse no gusobanura imbaraga ziri gushyirwa mu gukemura ingaruka ziterwa n’inzoga zitemewe.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko igamije kurinda ubuzima rusange, gukomeza ubudahangarwa bw’umuryango nyarwanda no gukorana n’abafatanyabikorwa mu gushakira hamwe ibisubizo birambye birinda abaturage.
Iyi nama ije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’ibinyobwa bisindisha bitemewe, biteza impungenge kubera ingaruka bishobora kugira ku buzima bw’ababinywa ndetse n’imibereho y’imiryango.
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa, mu Mujyi wa Kigali honyine hafunzwe inganda 30 zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge. Hanafunzwe utubari 840 n’amaduka 10 acuruza inzoga (liquor store) atujuje ibisabwa.
Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’inzoga z’ibyuma n’izindi nzoga zitujuje ubuziranenge, u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zirimo gufunga inganda zirenga 130 zikekwaho gukora bene izi nzoga, gutangiza ibikorwa byo kuzifata no kuzimena, ndetse no gukurikirana abakekwaho kubigiramo uruhare.
Kugeza ubu, abantu barenga 80 bamaze gutabwa muri yombi mu bikorwa by’iperereza, mu gihe i Kigali honyine hafashwe litiro zirenga 470.000 za ethanol yakoreshwaga mu gukora izi nzoga ndetse hakakusanywa hafi amacupa miliyoni enye y’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Izi ngamba zafashwe nyuma y’uko inzego z’ubuzima zigaragaje ko izi nzoga zagize ingaruka zikomeye, aho abantu barenga 500 bavuwe, abarenga 50 bagapfa, abandi barenga 100 bakagira ikibazo cyo guhuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!