Bose hamwe uko bari 290, bari barageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa 29 Werurwe 2025, bavuye i Goma nyuma yo gusabirwa inzira ngo basubire iwabo, dore ko bari bamaze gutsindirwa ku rugamba na M23.
Aba bacanshuro barimo abo mu mutwe wa RALF wo muri Romania, abo mu Ihuriro ry’ibigo byigenga bya gisirikare [MPC], Ajemira, ryo muri Bulgaria n’ahandi.
Muri Kivu y’Amajyaruguru habarirwaga abacanshuro bagera kuri 800 bo mu mutwe wa RALF, aho uretse kurinda Goma, banarindaga Umujyi wa Sake.
Benshi muri aba banyuze mu Rwanda ntibifuzaga kuganira n’itangazamakuru, gusa bake mu bagize icyo batangaza, bagarukaga ku cyo bakoraga muri RDC.
RDC ni igihugu kimenyerewe cyane ku kwifashisha aba barwanyi, baba barajwe ishinga no gukora igishoboka kugira ngo bigwizeho umutungo. Urugero rufatika, abacanshuro ba mbere bavuzwe muri Congo mu myaka ya 1960, ikimara kubona ubwigenge.
Icyo gihe barwaniraga Moïse Tshombe wayoboraga Katanga n’inyeshyamba ze zari zariswe ‘Simba’. Tshombe wahoze ari inshuti ya Patrice Lumumba yari yarigometse ku butegetsi bwa Joseph Kasavubu.
Guverinoma ya Katanga yaje guseswa nyuma y’ubwumvikane na Leta, maze Moïse Tshombe aba Minisitiri w’Intebe wa RDC, yungiriza Perezida Joseph Kasavubu.
Mu 1965 Mobutu amaze guhirika ubutegetsi, na we yitabaje abacanshuro ngo bamufashe kwirukana inyeshyamba za Simba mu bice bitandukanye.
Ibihugu by’i Burayi nk’u Bufaransa, u Bubiligi n’ibindi byohereje abacanshuro babyo, baza gufasha ingabo za Leta guhangana na Simba.
Uretse n’imyaka ya kera, mu minsi ishize hagiye haboneka amashusho agaragaza bamwe mu bayobozi i Kinshasa barinzwe n’aba barwanyi.
Muri aba bari biteguye gutaha bahagurukiye i Kigali, hari abavuze ko uretse RDC, bagiye barwanira no mu bindi bihugu birimo Afurika y’Epfo, n’ahandi.
Icyakora benshi bagiye bahuriza ku kuba barakiriwe neza kuva bakinjira ku mupaka wa La Corniche [Grande Barrière] mu Rwanda, n’igihe cyose bari bahamaze. Benshi banyuzwe no kuba basubiye mu miryango yabo.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!