00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwaciye umubano n’u Bubiligi, runirukana Abadipolomate babwo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 March 2025 saa 01:06
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Ni umwanzuro Guverinoma y’u Rwanda yafashe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe, ivuga ko ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa. U Rwanda rwavuze ko rwawufashe nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire yabwo ya gikoloni.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rivuga ko u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda “yaba mbere no mu gihe cy’aya makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by’umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda”.

Rwavuze ko uyu munsi, u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba rujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi rugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije “guhungabanya u Rwanda n’akarere”.

Iri tangazo rinavuga ko “Abadipolomate bose b’u Bubiligi mu Rwanda basabwe kuva mu gihugu mu gihe kitarenze amasaha 48”, ruvuga ko ruzubahiriza amahame mpuzamahanga ya Vienne rurinda imitungo n’inyubako z’u Bubiligi biri mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame yari aherutse kuvuga ko u Rwanda rudashobora kwihanganira imyitwarire y’u Bubiligi, ko rugomba gufata umwanzuro ukomeye.

Ati “Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda, kakarucamo ibice ngo rungane nka ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza. U Bubiligi bwishe u Rwanda mu mateka arenze imyaka 30, rukajya rutugarukaho abasigaye rukabica…twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Bubuligi aribwo bumaze iminsi bushishikariza ibihugu n’inzego zitandukanye gufatira u Rwanda ibihano.

Ati “Ubu buracya twapfuye kubera ibihano? [...] N’abariya bafite uruhare mu bibazo, nibo basaba ibihano? Wabaza uti ni iyihe mpamvu y’ibi bihano? Bati ntabwo tubizi ariko u Bubiligi bwatubwiye ngo dufate ibihano”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Gashyantare 2025 yasobanuye ko mu nzego u Bubiligi bwashyizeho igitutu kugira ngo zifatire u Rwanda ibihano harimo Banki y’Isi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Ati “Ni ibigo byinshi. Banki y’Isi, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi,…Ni henshi, ntaho batajya, bajya mu nzego zose zitanga amafaranga.”

Perezida Kagame yavuze ko u Bubiligi bwahereye kera bubangamira u Rwanda, kugeza n’aho bwanze Ambasaderi warwo, Vincent Karega, bishingiye ku kuba ngo ataritwaye neza mu bibazo bya RDC.

Ati “ Baduhereye kera, na mbere y’iyi ntambara cyangwa igitangira, ndetse tukabiyama, tukabirengagiza, tukareba hirya, barabanza banga Ambasaderi wacu twaboherereje ngo ntibamushaka, ngo hari ukuntu atakoreye neza Congo…ariko tukababaza tuti muri bande, mwadushinzwe na nde? Abanyarwanda ko mwemera Imana, Imana koko yashinze u Rwanda aba abantu? Turaza kubibibutsa neza mpaka.”

Nyuma y’uyu mwanzuro w’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, yatangaje ko igihugu cye nacyo kiza gusubiza, ashinja u Rwanda kutayoboka inzira y’ibiganiro mu gihe hari ibyo impande zombi zitumvikanaho.

Yavuze ko u Bubiligi nabwo buza kwirukana Abadipolomate bose b’u Rwanda.

Ambasade y'u Bubiligi mu Rwanda iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati imbere ya Kigali Marriott Hotel
U Bubiligi bumaze iminsi busaba inzego zitandukanye zirimo Banki y'Isi guhagarikira inkunga u Rwanda
U Rwanda rwashinje u Bubiligi kurubangamira no gukwirakwiza ibihuha bigamije kuruhungabanya

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .