00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwabaye icyitegererezo mu gufungurira amarembo Abanyafurika

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 20 December 2016 saa 10:27
Yasuwe :

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr Nkosazana Dlamini Zuma, yahamagariye ibihugu bya Afurika gufungura amarembo yabyo ku banyafurika, kugira ngo batemberere mu bihugu bigize uyu mugabane bisanzuye, ashimangira ko ibyo ari ingirakamaro.

Ibi Zuma utegereje umusimbura muri Mutarama 2017, yabivuze kuri uyu wa Mbere, taliki ya 19 Ukuboza 2016, I Durban muri Afurika y’Epfo, mu ijambo ryagaragazaga ishusho y’Umugabane wa Afurika.

Ati “u Rwanda ni igihugu cyabimburiye abandi muri iyi nzira, rufungura imipaka yarwo ku banyafurika bose. Iyo politiki yazamuye ubukerarugendo bwarwo ku kigero cya 24% n’ubucuruzi hejuru ya 50%. Muri rusange, koroshya urujya n’uruza rw’abantu bifite akamaro kanini kurusha ibihombo.”

“Iyo abantu bisanzuye baraza, bakagenda. Iyo bazi ko badashobora kugaruka ku bushake bwabo, birangira bigumiyeyo. Twateguye umushinga wo koroshya urujya n’uruza kandi twizeye ko uzaba washyizweho umukono mu 2018."

Zuma yashimangiye ko bizeye ko n’ibindi bihugu na byo bizagenda birushaho gufungura imipaka yabyo ku babigana.

Urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi ni imwe mu ntego z’imena zishyizwe imbere n’uyu mugabane mu cyerekezo cy’imyaka 50 iri imbere, gahunda izwi nka ’Agenda 2063.’

Mu rwego rwo koroshya imigenderanire, mu nama ya 27 y’uyu muryango yateraniye i Kigali muri Nyakanga uyu mwaka, yatangirijwemo uburyo bwa pasiporo imwe ku banyafurika, yatangiriye ku bayobozi bakuru b’ibihugu, ihabwa bwa mbere Perezida Kagame na Idris Deby wa Chad, nyuma ikazagenda igera no ku bandi, kugeza no ku baturage.

Dr Nkosazana Dlamini Zuma yagiye ku buyobozi bw’iyi komisiyo mu 2012. Uzamusimbura azaturuka mu matora azabera mu nama y’uyu muryango izabera muri Ethiopia mu ntangiriro z’umwaka dusatira.

Abakandida bahatanira uwo mwanya, harimo Pelonomi Venson-Moitoi, Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Botswana, Moussa Faki Mahamat, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tchad, Agapito Mba Mokuy wa Guine Equatorial, Amina Mohamed wa Kenya na Abdoulaye Bathily wahoze ari intumwa idasanzwe ya ONU muri Centrafrique akaba na Minisitiri w’ibidukikije muri Sénégal.

Dr Dlamini Zuma asaba ibihugu byose bya Afurika gufungurira abanyafurika amarembo
Hatangijwe pasiporo imwe ku banyafurika mu rwego rwo koroshya imigenderanire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages