00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwaba rukeneye inoti irenze iya 5000 Frw?

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 7 September 2024 saa 08:31
Yasuwe :

Nta gushidikanya ko mu myaka 10 ishize, ibiciro ku masoko byakomeje kuzamuka ku bicuruzwa na serivisi zitandukanye, ku buryo nk’urugendo rwa moto rwahoze ari 1000 Frw, ubu rushobora kuba rugeze kuri 1500 Frw no hejuru yayo.

Kuzamuka kw’ibiciro ni ikintu gihoraho uko imyaka ishira ndetse iyo iri zamuka ridakabije, rigira ingaruka nziza kuko rituma abacuruzi bunguka, bityo bagakomeza gukora ibicuruzwa na serivisi dukeneye.

Icyakora nanone iyo ibiciro bizamutse cyane, bigira ingaruka zidasanzwe ku bantu kuko babura ubushobozi bwo kujya ku isoko, n’igihe bagiyeyo bakitwaza amafaranga menshi kurusha uko byagendaga mu myaka ishize.

Iyo iki kibazo gifashe intera ikomeye, bishobora gutuma ibihugu bifata icyemezo cyo gukora inoti zifite agaciro kanini kurushaho, kugira ngo abantu boroherwe no gutwara amafaranga mu gihe bagiye ku isoko.

Mu minsi ishize Banki Nkuru y’Igihugu iherutse gushyira hanze inoti nshya za 2000 Frw na 5000 Frw zifite ibirango bishya, zikazakomeza gukorana n’izari zisanzwe.

Bijyanye na rya zamuka ry’ibiciro ryabayeho mu Rwanda mu myaka ishize, ndetse n’uburyo ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ugereranyije n’idolari, hari abahereye kuri iyi ngingo bibaza niba Banki Nkuru y’u Rwanda itatekereza ku bijyanye no gukora inoti nini, nk’ibihumbi 10 Frw.

Ibi byaba bikenewe?

Dushingiye ku kigero cy’izamuka ry’ibiciro mu Rwanda ndetse na politiki ya Leta y’u Rwanda cyane cyane ishingiye ku kuzamura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwishyurana, biragoye gusobanura impamvu yo gukora inoti nini kurushaho.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Royal FM, Umuyobozi Ushinzwe ikoreshwa ry’ifaranga no kwishyurana muri Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, Habumugisha Denis, yasobanuye ko iyi ari ingingo ikunze kuganirwaho ndetse na BNR ubwayo ikaba yarayigizeho ibiganiro.

Ati “Twagiranye ibyo biganiro inshuro nyinshi, yaba imbere [mu bakozi ba BNR] ndetse no hanze. Twanahuye n’abanyamakuru babaza ibyo bibazo. Ariko ikibazo ni ukumenya kuki dukeneye gushyiraho inoti nini?”

Yasobanuye ko impamvu ari uko gahunda za Leta zijyanye no gusaba Abanyarwanda kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana, mu gihe kongera ubushobozi bw’inoti bishobora gukoma mu nkokora iyo gahunda.

Ati “Turi gusaba Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana, ubu turi gukora ku mushinga wa Central Bank Digital Currency (CBDC) mu bihe biri imbere, aho [bizanadufasha] kugabanya igiciro gikoreshwa mu gukora amafaranga, Abanyarwanda bagakoresha ifaranga ry’ikoranabuhanga ari byo byihuta, bikora neza ndetse byorohera abaturage.”

Yongeyeho ati “Ntabwo twaba tuvuga ibyo byose ngo tugaruke kandi tuvuge ngo murabizi, tugiye gushyiraho inoti y’ibihumbi 10 Frw.”

Yashimangiye ko biramutse bikozwe gutyo, bitaba byumvikana. Ati “Ntabwo byumvikana, biravuguruzanya. Ntabwo ndi kuvuga ko bidashoboka, biterwa n’imiterere y’ubukungu.”

Habumugisha yaciye amarenga ko impamvu zitera ikorwa ry’inoti nini zitagaragara mu Rwanda.

Ati “Ikindi kintu gituma ibihugu bishyiraho inoti nini, ni igihe hari izamuka ridasanzwe ry’ibiciro udashobora kugenzura kugera ku rwego inoti zihari ziba zitagifite agaciro. Niba mfite ibihumbi 5 Frw, nshobora kujya kugura inkweto, none ubu ibihumbi 5 Frw icyo ashobora kugura kikaba ari icupa ry’amazi, agaciro ka bya bihumbi 5 Frw ntabwo kakiri kamwe. Ibi bivuze ko kugira ngo njye kugura inkweto bisaba ko nitwaza igikapu cy’amafaranga. Icyo gihe ikiba gikenewe ni uko ntanga inoti nini.”

Ni ingenzi kugabanya ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga

U Rwanda rufite ikibazo kitoroshye cy’uko ibyo rwohereza mu mahanga bikomeje kuba bike cyane kurusha ibyo rukurayo, bigatuma ikinyuranyo kiri hagati y’izi mpande zombi kiba kinini cyane.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda NISR, giherutse gutangaza ko ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga n’ibyo rwoherejeyo muri Nyakanga 2024 cyageze kuri miliyoni 472,66 $ [miliyari 628Frw] kivuye kuri miliyoni 411,62$ (bingana n’izamuka rya 14,83%) ugereranyije n’ukwezi kwa Kamena 2024.

Mu gihe ibintu byakomeza muri uwo mujyo, biragoye ko abifuza kubona inoti nshya nini babura uruvugiro, na cyane ko ibi bizatuma idolari rikomeza gukenerwa cyane ku isoko, bityo bigire ingaruka mbi ku ifaranga ry’u Rwanda ku buryo umuntu akenera amafaranga kugira ngo abone idolari rimwe.

Ibi nabyo bigira ingaruka zo kuzamura ibiciro cyane cyane ku bicuruzwa biturutse hanze, ku buryo n’ubundi birangira ifaranga ry’u Rwanda ritakaje ubushobozi bwo kwihagararaho, ibiciro bikazamuka.

Guteza imbere gahunda nka Made in Rwanda ni kimwe mu bisubizo birambye bishobora gufasha Leta guhangana n’iki kibazo muri rusange, kuko uko igihugu cyohereza ibicuruzwa hanze, kibona amadolari menshi bityo ntibigire ingaruka mbi ku ifaranga ryacyo, ibi nabyo bigatuma ibiciro bidahindagurika cyane.

Ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kwaguka muri rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .