Nk’ubu abikorera twaganiriye barimo uhanagura amakoti mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko yatekerezaga ko “Leta igiye kuduha ubunani kuko kuva mu myaka ibiri ishize nta kintu twabonye gifatika, ubucuruzi bwasubiye inyuma kandi iminsi mikuru ni igihe cyiza cyo kubuzahura.”
Icyakora inzira ntibwira umugenzi! Amabwiriza yasohotse iryo joro yaje arushaho gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.
Umwihariko w’u Rwanda
U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku rwego rw’Isi byabashije guhangana na Covid-19. Nk’ubu ruri mu bihugu birindwi gusa muri Afurika byabashije kugera ku ntego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yo gukingira nibura 40% by’abaturage mbere y’uko 2021 irangira.
Si ibyo gusa kuko ruri mu bihugu bifite umubare muto w’abishwe n’iki cyorezo ugereranyije n’abagituye. Mu baturage hafi miliyoni 13, hamaze gupfa abantu 1.357 mu gihe nko muri Slovakia, igihugu gituwe na miliyoni 5.4, hamaze gupfa abarenga ibihumbi 16.
Icyakora ibi byose ntabwo byikora kuko ari umusaruro w’ingamba zo kwirinda iki cyorezo zishyirwaho na Leta nubwo hari abatabura kugaragaza ko “zikabije”, ahanini bashingiye ku buryo ibintu bihagaze ahandi.
Kenshi nuganira n’abantu batumva impamvu Leta ishyiraho ingamba zikomeye zo kwirinda Covid-19, ntibazabura kukubwira ko mu bihugu nka Tanzania n’u Burundi, izi ngamba zidashyirwaho “kandi ubuzima bukaba bukomeje nk’uko bisanzwe."
Nubwo nta shusho yemeza imiterere ya Covid-19 muri ibyo bihugu, byaba ari ukwirengagiza kuvuga ko Covid-19 yagize ingaruka ku Isi yose ukuyemo ibihugu bimwe na bimwe.
Nk’ubu byagiye bivugwa ko umwuka wa Oxygen wabaye muke mu bitaro byinshi byo muri Tanzania, hakavugwa ko abakora muri serivisi zo gushyingura barushijeho kubona ibyashara mu gihe ibipimo by’abantu bavuye muri Tanzania bajya mu bindi bihugu byakomeje kwerekana ubwandu bwa Covid-19.
Ku ruhande rw’u Burundi, ku itariki 22 Ukuboza 2021, Banki y’Isi yahaye Leta miliyoni 60$ azifashishwa mu guhangana n’iki cyorezo. Iyo Covid-19 itaza kuba ihari ntabwo byari kuba ngombwa gufata iyo nguzanyo.
Hari n’abatumva impamvu zirimo nka Omicron bakavuga ko byamaze kugaragara ko idafite ubukana bukomeye bwo kwica abantu cyane cyane abakingiwe bityo ko mu gihe Leta iri gukingira ku bwinshi “Omicron ntabwo ari yo yakaduhagarikiye ubuzima, n’ahandi henshi irahari kandi babayeho bisanzwe.”
Ku ruhande rw’u Rwanda kuva iki cyorezo cyahagera Leta yatangaje ko izakurikiza ibisabwa na siyansi mu guhangana na cyo kandi ni ko byageze.
Birazwi ko Covid-19 yandurira mu mwuka uhererekanywa mu gihe abantu begeranye. Hirya no hino ku Isi hamaze iminsi hakorwa ubushakashatsi mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Butaliyani, Malaysia, Bangladesh n’ibindi, aho bwagaragaje ko ibice bifite ubucucike bw’abaturage benshi nk’imijyi bifite ibyago byo kwibasirwa n’ubwandu bwa Covid-19 buri hejuru kurusha ibice bituyemo abaturage bake.
Mu gihe byaba bimeze gutya bituma u Rwanda nka kimwe mu bihugu bifite ubucucike bwinshi bw’abaturage kurusha ibindi muri Afurika, rwaba rufite ibyago biri hejuru byo kwibasirwa na Covid-19 kurusha ibindi bihugu. Iyo ni imwe mu mpamvu rukeneye ingamba zitoroshye kugira ngo ruhashye iki cyorezo.
Impamvu ari ngombwa gukaza izi ngamba, ni uko mu gihe ubwandu bwaramuka bukabije kwiyongera, ubushobozi bw’urwego rw’ubuzima mu Rwanda butatuma Igihugu gihaza buri wese wakenera serivisi z’ubuvuzi.
Urwego rw’ubuzima mu Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu myaka 20 ishize, ariko ntabwo ari ibanga ko rugikeneye gushyirwamo ingufu kugira ngo rugere ku rwego rwisumbuye. Covid-19 yerekanye ko ishobora guhangamura inzego z’ubuzima z’ibihugu bikomeye nka Amerika n’u Butaliyani ku buryo urwego rw’ubuzima rw’u Rwanda atari rwo rwashyirwa mu byago byo guhangana n’umubare munini w’abarwayi b’iki cyorezo.
Tekereza uko byagenda mu gihe abarwayi 2000 bakenera gushyirwa mu bitaro, bagakenera ibyuma bibongerera umwuka, ibitaro byihariye, abaganga bihariye n’ibindi byinshi byabagendaho mu buryo bw’umwihariko.
Mu bihugu biteye imbere nk’u Bushinwa hari ubushobozi bwo kubaka ibitaro bishya mu minsi 10 ku buryo bishobora guhangana n’icyo kibazo, icyakora biragoye kwemeza ko ubwo bushobozi buhari mu Rwanda.
Igishoboka ni uko mu gihe ubwandu bwakwiyongera ku kigero gikabije, byasaba ko imbaraga zikoreshwa mu kuvura izindi ndwara, na zo zigikenewe kongerwa, zasaranganywa no mu barwayi ba Covid-19.
Mu gihe Covid-19 yari ku gasongero kayo mu Butaliyani, byigeze kubaho ko umuganga ahitamo umurwayi ufite amahirwe menshi yo gukira akaba ari we uvurwa, abandi bakabihorera bagapfa kuko ubushobozi bwo kubavurira rimwe butari buhari.
Niba ibi byarashobotse mu Butaliyani aho urwego rw’ubuzima rwaho rufatwa nk’urwa kane ku Isi mu kugira ubushobozi buri hejuru ndetse bikagaragazwa n’uko impuzandengo y’imyaka y’uburame ari 82, ni iki cyatuma bitaba ku Rwanda mu gihe habaho uburangare bwatuma imibare y’abarwayi itumbagira?
Ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda ikunze gushyiraho ingamba zo gukumira ko icyorezo kigera kure, kuko mu gihe cyarenga ubushobozi bw’urwego rw’ubuzima mu gihugu, ibyabaho byaba biteye ubwoba kurusha ibibaho kubera ko hashyizweho ingamba zikakaye zo kwirinda.
Ingamba zikakaye; umuti usharira ariko ukiza vuba
Ni ubwa kabiri Abanyarwanda bizihije iminsi mikuru isoza umwaka mu bihe bya Covid-19. Kimwe n’ahandi ku Isi, imihini mishya yaduteye amabavu ku nshuro ya mbere kuko ingamba zari zaratumye Covid-19 igabanuka mu mezi aganisha ku Ukuboza 2020, zarirengangijwe mu minsi mikuru, bituma ibipimo by’abandura byiyongera, umusaruro wabyo uza usharira cyane kuko muri Mutarama 2021 hashyizweho ingamba za Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali.
Ibi byatanze isomo rikomeye ry’uko muri rusange ingamba zo kwirinda Covid-19 zikwiye gukazwa mu minsi mikuru kuko ari bwo abantu bagira ibishuko byo kudohoka kurusha ibindi bihe.
Iri somo ryari rikubiye mu muburo Perezida Kagame yatanze ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana.
Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo ingamba zo kwirinda Covid-19 ziri gutanga umusaruro mwiza, zikwiriye kuminjirwamo agafu mu bihe by’iminsi mikuru.
Yaragize ati “Nubwo tumaze kugera ku byiza ku buryo bwo kuyirwanya [Covid-19], ari ugukingira umubare w’abantu benshi no kugabanya umubare w’abagiye barwara, ubona ko ku Isi hose bigenda bigaruka, bisa nk’ibijya kujya mu buryo bikongera bikazamuka, ubwo rero ntabwo twakwirara nubwo twari twifashe neza, ahubwo twarushaho ingamba zo kwirinda.”
Muri rusange, uku kwirara kwiyongera mu minsi mikuru, kongeraho Omicron yari imaze iminsi mike ibonetse mu Rwanda, byose byumvikanisha impamvu Leta yagize impungenge ikarushaho gukaza ingamba nubwo icyo gihe byasaga nk’aho Covid-19 itagikanganye cyane ugereranyije n’imibare y’abanduraga ku munsi.
Icyerekana ishingiro ry’impungenge za Leta, ni uko ubu imibare y’abandura yatumbagiye mu buryo budasanzwe, umuntu akibaza uko byari kugenda iyo izi ngamba zidafatwa. Byashoboka ko wenda uyu munsi twari kuba tuvuga ibya Guma mu Rugo.
Nta gihe gihari cyo guta
U Rwanda rumaze imyaka hafi ibiri ruhanganye na Covid-19 kandi yagize ingaruka zikomeye ku bukungu n’ubuzima rusange bw’Abanyarwanda.
Inguzanyo ziri kwiyongera, ibibazo bishingiye ku bushomeri bikarushaho gukaza umurego ku buryo amahitamo yo gukomeza gushyiraho ingamba zikakaye zo kwirinda Covid-19, ari kugenda agabanuka cyane kandi si mu Rwanda gusa ahubwo ni ku Isi yose.
Ibi biri gutuma leta nyinshi zijya ku gitutu cyo kurushaho gushyira ibintu ku murongo kugira ngo ibikorwa by’ubukungu bikomorerwe mu rwego rwagutse.
Niyo mpamvu mu gihe Omicron yari imaze kugaragara kandi ari mu bihe by’iminsi mikuru byari ngombwa gufata ingamba zo kwirinda no kureba aho ibintu bigana, ari nako hakumirwa ibyago birimo nka Guma mu Rugo.
Icyakora kugira ngo ibi bitange umusaruro, ni uko bigomba kujyana n’itangwa ry’inkingo, zifatwa nk’umutima wo guca intege ikibazo cya Covid-19. Leta iri kuzitanga ku bwinshi ndetse nta gihindutse, Werurwe ishobora gusiga nibura hejuru ya 70% by’Abanyarwanda bakingiwe.
Nta wakwirengagiza ko mu mezi atandatu ari imbere, u Rwanda ruri bwakire Inama Mpuzamahanga ya Chogm, yasubitswe mu mwaka ushize kugira ngo ibihugu bibanze bihangane na Covid-19. Biragoye ko iyi Nama yakongera gusubikwa ubugira gatatu, mu gihe byaba bibabaje iramutse ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera ubwiyongere bwa Covid-19 mu Rwanda kandi Igihugu cyarashoye byinshi cyane kugira ngo kizayakire imbonankubone.
Muri rusange, ingamba z’u Rwanda mu kwirinda Covid-19 zishobora kuba zigoranye muri ibi bihe, icyakora zirakwiye mu rwego rwo kurengera ubuzima ndetse no kuzashoboza Igihugu kuba mu bya mbere bishobora kurandura Covid-19, ibyazagira ingaruka nziza ku nzego nk’ubukerarugendo zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!