Iyo urebye imibare yo mu 1992, iyo mu 2000 n’iyo mu 2025, ubona ishusho y’aho igihugu cyavuye uhereye mu mibereho y’abaturage, ubuzima, uburezi ndetse n’ubukungu ubona ko hari byinshi byakozwe kandi bifatika.
Kuri ubu icyizere cy’ubuzima cyarazamutse, amafaranga Umunyarwandaga yinjizaga arazamuka, imfu z’abana bapfa bavuka cyangwa ababyeyi bapfa babyara ziragabanyuka, servisi z’ubuzima ziriyongera dore ko ubu mu Rwanda hashobora kubagirwa umutima, gusimbuza ingingo nk’impyiko n’ibindi.
Ibi bigaragazwa na raporo zitandukanye zagiye zikorwa ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, aho tugiye kwifashisha iya mbere yo 1992, iya kabiri yo mu 2000 ndetse n’iya karindwi ya 2025 zigaragaza uko imibereho y’Abanyarwanda yagiye ihinduka.
Mu 1992, u Rwanda rwari rufite abaturage bagera kuri miliyoni 7,2. Icyo gihe u Rwanda rwabarirwaga mu bihugu bifite abaturage benshi kuko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko kuri kilometero kare imwe yabarirwagaho abaturage 270 ndetse abaturage biyongeraga ku kigero cya 3,2% ku mwaka.
Ubushakashatsi bwa kabiri ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage bwo mu 2000 bwo nubwo u Rwanda rwari rwatakaje abaturage barenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umubare w’abatuye igihugu ntabwo wagabanutse kuko Jenoside imaze guhagarikwa abaturage benshi bari barahunze batangiye gutaha.
Ibyo byatumye muri uwo mwaka mu Rwanda haba habarizwa abaturge miliyoni 7,6, biyongeraga ku rugero rwa 2,8%.
Ni mu gihe mu 2025 Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko Abanyarwanda bageze kuri miliyoni 14,1 bavuye kuri miliyoni 13,2 bariho mu 2022, ndetse igaragaza ko Abanyarwanda biyongera ku gipimo cya 2,3%.
Mu bijyanye n’imibereho myiza mu Rwanda mu 1992, Abanyarwanda 2,3% ni bo bari bafite umuriro w’Amashanyarazi, mu 2000 bagera kuri 6%, mu gihe mu 2025, 75% by’Abanyarwanda bafite umuriro barimo 54% bakoresha umuriro w’amashanyarazi yo ku muyoboro mugari.
Ku bijyanye no gutunga amazi meza kandi hafi, mu 1992 ingo 1,7% ni zo zari zifite amavomero (robinet) mu rugo, 20,8% zikoresha amavomero rusange, abandi bakoresha amazi y’isoko, imigezi n’ibindi.
Mu 2000, abaturage 1,9% ni bo bari bafite amazi mu ngo zabo, 29,1% bakoresha amavomero rusange, naho abantu bakoresha amasoko, imigezi n’ibindi.
Ni mu gihe mu 2025, 24% by’abaturage bafite amazi meza mu ngo zabo, 44% bakoresha amavomero rusange kandi bakoresha iminota iri munsi ya 30 kugira ngo bagere ahari amazi meza.
Mu bijyanjye n’ubuzima mu 1992 ababyeyi barenga 73% babyariraga mu rugo ndetse umwana umwe mu bana batanu bavutse yavukaga nta bufasha bw’uwabihuguriwe uhari.
Mu 2000, nabwo ababyeyi bagera kuri 73% babyariraga mu rugo, aho abagore benshi babyariraga mu rugo ari abari hejuru y’imyaka 35, kuko 82% by’abagore babyariye mu rugo babaga bari hejuru y’iyo myaka.
Mu 2025, 98% by’abagore babyaye, babyariye kwa muganga, 2% bonyine ni bo batabyarira kwa muganga.
Ibi byagendanye n’igabanyuka ry’impfu z’abana kuko mbere y’umwaka wa 1992 abana 150 mu bana 1000 bavutse bapfaga bataruzuza imyaka itanu, mu 2000 abana barenga 100 mu bana 1000 bavutse bapfaga bataruzuza imyaka itanu.
Gusa ubu mu Rwanda habarwa ko abana bapfa baturuzuza imyaka itanu ari abana 27 mu bana 1000 bavutse.
Ntiwava ku buzima kandi utavuze ku cyizere cy’ubuzima cyavuye ku myaka irenga 44 mu 1992, igera kuri 47 mu 2000, mu gihe mu 2025 cyageze ku myaka 69.6.
Mu burezi, mu 1992 Abagore 25,8% bafite imyaka kugeza 49 ni bo bari barize amashuri abanza, mu gihe abagabo bari 56,2%. Mu 2000 abize amashuri abanza bari 72,2%, mu gihe mu 2025 38% by’abagore na 40% by’abagabo bari munsi y’imyaka 49 bize amashuri abanza.
Mu bijyanye n’ubukungu mu 1992, Umunyarwanda yabarirwaga ko yinjiza 270$ mu mwaka, aho 91% bakoraga ibijyanye n’ubuhinzi. Mu 2000 Umunyarwanda yabarirwaga ko yinjiza 250$ ku mwaka ndetse 91% by’Abanyarwanda bari bagitunzwe n’ ubuhinzi.
Ni mu gihe mu 2025 umuturage abarirwa ko yinjiza yinjiza agera kuri 1040$ ndetse abatunzwe n’ubuhinzi bageze kuri 65%.
Witegereje iyi mibare ubona ko u Rwanda rufite byinshi rwibohoye n’ubwo urugendo rukomeje, ibigaragazwa n’intego u Rwanda rwihaye yaba muri gahunda ya Kabiri yo kwihutisha iterambere ndetse n’icyerekezo 2050.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!