Muri iyo ngengo y’imari, 50% byayo ashyirwa muri gahunda zo kugura imiti igabanya ubukana bwa Virusi ya Sida no gukora ibizamini byihariye, andi agakoreshwa mu guhemba abaganga n’abaforomo bakora muri serivisi zo kurwanya Sida.
Mu Rwanda buri muntu wese bigaragaye ko yanduye Virusi ya Sida, ahita asabwa gutangira gufata imiti yongera abasirikare b’umubiri, bawufasha guhangana n’indwara z’ibyuririzi bityo bikamwongerera amahirwe yo kuramba.
Umuntu umwe ufata imiti igabanya ubukana, ku mwaka Leta imutangaho amadolari 100$(asaga ibihumbi 80 Frw) y’imiti gusa na 50$ y’ibizamini no gukurikirana ubuzima bwe umunsi ku wundi.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugera muri Kamena 2018, abafite ubwandu bwa virusi ya Sida bafata imiti ari 83%. Bivuze ko hari abantu nibura 17% bayifite badafata imiti.
Umujyanama mu ishami rya RBC rishinzwe kurwanya Virus ya Sida, Semakula Mohammed, yabwiye IGIHE ati “Byadushimisha bose 100% bari ku miti. Ubwo rero imwe mu ntego ni ukugira ngo abantu bose bafite ubwandu bafate imiti n’umuntu umenye ko ayifite ahite ayitangira.”
Gufata imiti byongera igihe cyo kubaho
Ishami rishinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu Rwanda, rigaragaza ko icyizere cyo kubaho ku banyarwanda bafite virusi itera SIDA bafata imiti kirenze imyaka 60.
Risobanura ko “Umuntu ufite virusi itera Sida ufata imiti igabanya ubukana, n’abasirikare be bakaba bari hejuru ya 500, afite icyizere cyo kubaho kijya kungana n’icy’utayifite kuko arushwa umwaka umwe gusa.”
Mu Rwanda, imiti igabanya ubukana yahinduye ubuzima bw’abanduye kuko impfu zituruka kuri Sida zagabanutseho 82%, mu bantu bari ku miti abagera kuri 91% babashije kugabanya virusi mu maraso.
Sida ihagaze gute mu banyarwanda?
Igenzura ryakozwe mu 2015 ku mibereho y’abaturage mu Rwanda (DHS) riba rimwe mu myaka itanu, ryerekanye ko ubwandu bushya bwa Virusi ya Sida mu banyarwanda buri ku gipimo cya 3% muri rusange.
Umujyi wa Kigali uza ku isonga ku gipimo cya 6,3%, ugakurikirwa n’Intara y’Amajyepfo iri kuri 2,6%, Uburengerazuba n’Uburasirazuba kuri 2.4% naho Amajyaruguru akagira 2.3%.
Abagore bakora umwuga w’uburaya, ubwandu bushya buri ku gipimo cya 45,8% mu gihe abagabo ari kuri 4%.
Mu Rwanda abafite virusi itera Sida bari hagati y’ibihumbi 250 na 300.
Ku Isi abantu bafite virusi itera SIDA bagera kuri miliyoni zisaga 37, abarengeje imyaka 50 y’amavuko bayifite ni miliyoni 4.5, hejuru ya 50% by’abo batuye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.



















TANGA IGITEKEREZO