Ibi bipimo byagaragajwe n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Imiturire mu Rwanda gikomeje gushaka uburyo Abanyarwanda bakumira ibibazo birimo kutagira aho bakinga umusaya mu bihe biri imbere.
Umuyobozi w’iki kigo, Mutamba Esther, avuga ko ibibazo u Rwanda rufite mu miturire ahenshi byaturutse ku mateka yaruranze u Rwanda yo kutagira itegeko rigenga imyubakire.
Abantu ngo bagiye batura uko bishakiye biturutse ahanini ku nyungu babaga bahafite, ubwiza bahabonaga batitaye ku biza bishobora kubagwirira n’ibindi.
Mutamba asobanura ko abanyarwanda bagera kuri miliyoni 2,1 batazaba bafite aho bakinga umusaya mu mwaka 2032 niba hatagize igikorwa.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Imiturire mu Rwanda avuga ko kugeza ubu uturere nka Musanze, Huye, Rubavu, Gakenke n’uturere tugize Umujyi wa Kigali twamaze kuzura tukaba nta hantu ho gutura hasigaye.
Mutamba yagize ati "Dutuye nabi ku buryo uyu munsi iyo turebye ukuntu dukoresha ubutaka bwacu tuzasanga n’ubutaka bwo guhingamo twabugezemo.”
Abanyarwanda bagera kuri 83% batuye mu cyaro nk’uko imibare y’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu mwaka 2012 ibigaragaza; ariko ngo n’abatuye mu cyaro batuye mu buryo butatanye cyane.
Abantu batuye mu Mujyi wa Kigali batuye batatanye ku kigero cya 59%, Intara y’Iburengerazuba, 23%, iy’Amajyaruguru 21%, iy’ Amajyepfo 19% naho Intraya y’Iburasirazuba akaba ari 5%.
Mutamba avuga ko iki ari ikibazo gikomeye cyane ndetse ku buryo n’umuntu ashobora kwibazo uko imbere h’u Rwanda hazaba hameze.
Yagize ati, "Abana tubyara turabasigira ubuhe butaka ko bwose turimo kubuturamo.”
Nk’uko yakomeje abigaragaza, u Rwanda rudahinduye uburyo bw’imyubakire, mu mwaka wa 2040 abantu batagira aho baking umusaya baba ari ibihumbi 400,000 mu Karere ka Huye, 216,000 muri Muhanga, 130.000 muri Nyagatare, 111.000 muri Musanze, 118.000 muri Rusizi na 448,000 muri Rubavu.
Minisitiri w’ibikorwaremezo Musoni James avuga ko mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imiturire mibi, u Rwanda rugiye gutangira gahunda yo kubaka amazu maremare haba mu mujyi wa Kigali ndetse no muyindi mijyi y’u Rwanda.
Hari bimwe mu bihugu bito cyane kurusha u Rwanda ariko bikaba bikoresha ubutaka bwabyo neza, urugero ni Singapore ifite ubuso burutwa n’ubwa Kigali bungana na km 2718.3 ariko ikaba ituwe n’abantu basaga miliyoni 8.



















TANGA IGITEKEREZO