Ibi biganiro byabaye ku wa 26 Gicurasi 2026, ubwo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Jean Guy Afrika yakiraga itsinda riyobowe na Amine Benkirane, Umuyobozi muri Boeing ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazibikorwa ku ndege z’ubucuruzi muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibiganiro by’aba bayobozi byagarutse ku rwego rw’iby’indege muri rusange, ibikoresho n’ibindi bijyana narwo ndetse n’amahirwe ahari yo gufasha u Rwanda muri gahunda y’iterambere rufite no kuba igicumbi mu bijyanye n’ingendo z’indege mu karere ruherereyemo.
Byibanze kandi ku buryo u Rwanda rwajya rugura indege muri uru ruganda mu buryo bworoshye cyangwa ku nguzanyo hatabayeho kwishyura ikiguzi cyose.
Uretse ibi, baganiriye no ku guteza imbere ubwikorezi bw’imizigo, uburyo bwo kujyana ibicuruzwa mu mahanga ndetse no kugira u Rwanda igicumbi cy’ubukerarugendo.
Boeing iri mu nganda zikomeye zikora indege ku Isi haba mu bwinshi no mu gukomera. Mu 2025 yagurishije indege 600, zivuye kuri 348 yari yagurishije mu 2024, mu 2023 urwo ruganda rwari rwagurishije indege z’ubucuruzi 528.
Kuva Boeing yabona izuba imaze kugurisha indege zirenze ibihumbi 19. Urwo ruganda rwatangiye gukora mu 1916 rushinzwe na William E. Boeing.
Yesterday, RDB CEO @afrika_jean met with a delegation from @Boeing led by Amine Benkirane, Marketing Director for Commercial Airplanes in Africa and the Middle East, for discussions on aviation, logistics, and opportunities to support Rwanda’s regional connectivity and growth… pic.twitter.com/kuxlmkKuzn
— Rwanda Development Board (@RDBrwanda) May 27, 2026
Impamvu u Rwanda rwatangije imikoranire na Boeing
Boeing iteganya ko muri Afurika ingendo zo mu kirere ziziyongeraho 6% buri mwaka kugeza mu 2044.
Biteganyijwe ko izo ngendo ziziyongera kubera ko uyu mugabane utuwe n’urubyiruko rwinshi, abantu bifashishije na bo bakomeza kwiyongera, ibikorwaremezo by’ibibuga by’indege na byo bikomeje kwiyongera muri Afurika.
Boeing igaragaza ko umubare w’indege z’ubucuruzi zo muri Afurika zizikubka inshuro ebyiri mu myaka 20 iri imbere, ku buryo zizagera ku ndege 1.680.
Uru ruganda ruteganya kwagura ibikorwa byabo muri Afurika kubera ko sosiyete nyinshi zo kuri uyu mugabane ziteganya kongera umubare w’ingendo z’indege zikora kuri uyu mugabane ndetse no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse ko kugira ngo bikorwe bizasaba ko bakenera indege nini kandi Boeing izwiho kugira indege nyinshi zo muri ubu bwoko.
Impamvu Boeing yatangiye imikoranire n’u Rwanda ni ukubera politiki nziza yarwo yo guteza imbere urwego rw’ubwikorezi harimo kongera umubare w’indege ndetse no kubaka ikibuga cy’indege.
Ibi biganiro u Rwanda rwagiranye na Boeing ntabwo byari bishingiye ku bijyanye no kugura indege gusa, ahubwo uru ruganda rushobora kugira uruhare mu kubaka urwego rw’ubwikorezi mu Rwanda.
Ibi bije nyuma y’uko Sosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir ivuze ko ifite gahunda yo kongera umubare w’indege ikoresha mu gihe cy’imbere, ku buryo zizava kuri 14 isanzwe ifite zikagera kuri 21 mu 2029.
Iyi sosiyete iteganya kuzamura umubare w’indege ibizajyana no kongera umubare w’abagenzi basanzwe batwara ku buryo muri iyo myaka bazazamukaho miliyoni 2,1 buri mwaka.
Muri Kanama 2025, nibwo RwandAir, yatangaje ko mu mubare w’indege yari ifite hiyongereyemo Boeing 737-800 ebyiri.
Indi mpamvu yatumye Boeing yahisemo gukorana na Leta y’u Rwanda ni ukubera ko mu gihugu hari kubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali giherereye i Bugesera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!