Amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranye n’amategeko yashyizweho umukono muri Mata 2022, ariko avugururwa mu Ukuboza 2023.
Bidatinze impinduka zabaye muri Guverinoma y’u Bwongereza, hatorwa Minisitiri w’Intebe mushya, Keir Starmer, winjiye mu biro muri Nyakanga 2024, ingingo ya mbere iba guhagarika aya masezerano kuko we n’ishyaka rye ry’Abakozi bemezaga ko iyi gahunda idashobora gukumira abimukira binjira mu gihugu cye bitemewe n’amategeko.
Byatangajwe ko aya masezerano yashyizweho akadomo n’uruhande rw’u Bwongereza, mu gihe u Rwanda rwari rwaramaze gutora amategeko azagenga impunzi n’abashaka ubuhungiro bavuye mu Bwongereza, inyubako zizabakira zarubatswe, izindi zikizamurwa, ndetse n’inzego zizabitaho nyinshi zari zaramaze gushyirwaho hasigaye kumenya umunsi indege ya mbere izahagurukira yerekeza mu Rwanda.
Mu Ukwakira 2024 u Bwongereza bwatangaje ko amafaranga yose bwari bumaze guha u Rwanda muri iyi gahunda butazayishyuza ariko butayibonamo umuti wakemura ikibazo cy’abimukira, ahubwo bugomba gushyira imbaraga mu gucunga umutekano w’aho abimukira binjirira mu bwato buto bava muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.
The Telegraph yanditse ko magingo aya u Bwongereza butari bwahagarika aya masezerano mu buryo bwemewe n’amategeko, nubwo kuva Ishyaka ry’Abakozi [Labor Party] ryatsinda amatora ryahise rihagarika ibikorwa byose bijyanye no kohereza abimukira.
U Rwanda ruvuga ko kuba aya masezerano atarahagaritswe mu buryo bunyuze hagati ya za Guverinoma nk’uko yasinywe biha igihugu uburenganzira bwo gukomeza gukurikirana ibiyakubiyemo.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije kuri X yanditse ko u Bwongereza bwari bwasabye u Rwanda guhara amafaranga yagombaga kwishyurwa bucece, rubyemera kubera umubano mwiza n’icyizere impande zombi zari zifitanye ariko u Bwongereza bubirengaho.
Ati “U Bwongereza bwari bwasabye u Rwanda guhara aya mafaranga bucece, hashingiwe ku cyizere n’umubano mwiza twari dusanganywe hagati y’ibihugu byombi. Ariko u Bwongereza bwangije iki cyizere binyuze mu gufatira u Rwanda ibihano bidafite ishingiro bigamije guhungabanya umutekano wacu hamwe n’imvugo rutwitsi zidafite ishingiro za Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Lord Collins of Highbury.”
“Ubu rero turi gukurikirana ayo mafaranga kuko u Bwongereza buyatugomba mu buryo bwemewe n’amategeko.”
The UK had asked Rwanda to quietly forego the payment based on the trust and good faith existing between our two nations. However, the UK has breached this trust through the unjustified punitive measures to coerce Rwanda into compromising our national security & by the… https://t.co/ZcmbP8iLNs
— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) March 3, 2025
Amakuru avuga ko kugeza muri Gashyantare 2024, u Bwongereza bwari bumaze kwishyura u Rwanda miliyoni 220 z’ama-Pound, hakaba hari hasigaye kwishyurwa izindi nshuro eshatu aho muri Mata 2024 hagombaga kwishyurwa miliyoni 50 z’ama-Pound, muri Mata 2025 hakishyurwa andi miliyoni 50 z’ama-Pound no muri Mata 2026 hakazishyurwa andi miliyoni 50 z’ama-Pound.
Makolo ati “U Rwanda rwamenyesheje Guverinoma y’u Bwongereza ko rwishyuza miliyoni 50 z’ama-Pound akubiye mu masezerano agenga gahunda y’abimukira n’imishinga y’iterambere.”
Imibare y’inzego zishinzwe abimukira mu Bwongereza igaragaza ko mu 2024 abimukira binyijiye mu gihugu binyuranye n’amategeko banyuze mu nzira z’ubwato buto barenga 36.816 barimo abarenga 23.000 binjiye nyuma ya Nyakanga 2024 ubwo Starmer yari amaze kujya ku butegetsi.
U Bwongereza buherutse gutangaza ko bubaye busubitse inkunga zimwe zanyuzwaga mu ngengo y’imari ya Leta zigenewe u Rwanda, uretse amafaranga agenewe gufasha mu mibereho myiza y’abaturage.
Ni icyemezo bwafashe nyuma yo gushinja u Rwanda kugira ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko rwo rukabihakana ndetse rugatanga n’ibimenyetso bibivuguruza.
Umwuka wakomeje kutaba mwiza ubwo Minisitiri Collins yabeshyaga Sena y’u Bwongereza ko yavuganye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda ibyerekeye abantu bishwe na ADF muri RDC, ariko u Rwanda rurabinyomoza ndetse ruhamagaza Ambasaderi w’iki gihugu, gisabwa kubivuguruza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!