Yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2021, agaruka ku Nama yiga ku hazaza h’Isi mu bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe irimo kubera i Glasgow muri Ecosse.
Minisitiri Dr Mujawamariya yavuze ko muri iyo nama y’iminsi 12 yitabiriye, hagarutswe ku kurebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’intego ibihugu byihaye muri iyo gahunda rigeze.
Ati “Nko mu mwaka ushize byagaragaraga ko muri miliyari 100$ ibihugu by’ibihangange byari byariyemeje guha ibikiri mu nzira y’amajyambere mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, 79,6% yari amaze gutangwa.”
“Muri raporo ubu turagaragarizwa ko mu 2023 izo miliyari 100$ zizaba zaramaze gutangwa.”
Yagaragaje ko ibyo bitanga icyizere cy’uko ingamba zigenda zishyirwaho mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere zizagerwaho kuko ibyo bihugu bikomeye ari byo byohereza mu kirere nibura 80% y’imyuka igihumanya.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ni kimwe mu bihugu byaserukanye umucyo muri iyo nama ya COP26. Intego yo kongera ubuso buteweho amashyamba bukagera kuri 30% mu 2020 kugira ngo haboneke umwuka mwiza yagezweho mu 2019 iranarenzwa buba 30,4%.
Minisitiri Dr Mujawamariya yatangaje ko iyo ntego itagezweho ngo igihugu gihagarike, ahubwo cyakomeje gutera n’andi mashyamba kinavugurura ashaje.
Ati “2020 hagiye kugera tumaze umwaka turi kuri 30,4% by’ubuso bw’igihugu buteyeho amashyamba. Icyo ni kimwe mu bidufasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
“Icya kabiri ni uko tutahagarikiye aho ngaho. Mu mwaka ushize twateye ingemwe z’ibiti miliyoni 25. Ni ukuvuga ngo ni ubuso bw’amashyamba turi kongera tunavugurura ashaje cyangwa tugatera n’izindi ngemwe aho twasaruye amashyamba. Uyu mwaka tuzatera ingemwe miliyoni 43.”
Yashimangiye ko ibyo bigaragaza uko u Rwanda ruri kugerageza guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ubwo rutari mu bihugu bifite inganda nyinshi zishobora kohereza imyuka ihumanya ikirere ku gipimo cyo hejuru.
Imyuka ihumanya ikirere ituruka ahanini mu nganda, ku ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli, icanwa ry’inkwi n’amakara ndetse na gaz, ibishingwe n’ahandi.
Minisitiri Dr Mujawamariya yavuze ko ubu hari gukorwa ubugenzuzi ku buryo n’izo nganda nke u Rwanda rufite zigomba kuba zidasohora imyuka myinshi ihumanya ikirere.
Ibyo biriyongeraho gahunda yo kwimakaza ikoreshwa ry’amashanyarazi ku binyabiziga nka moto n’imodoka rikomeje gushyirwamo ingufu.
Ihumana ry’ikirere ryangiriza akayunguruzo k’izuba bigatuma ubushyuhe ku Isi bwiyongera, ari nayo ntandaro y’inkongi z’umuriro zisigaye zibasira amashyamba hirya no hino ku Isi, imyuzure, imiyaga ikabije n’ibindi.
Si ibyo gusa kuko n’ibihe by’umwaka bigenda bihinduka nk’amezi yari asanzwe yitezwemo imvura akaba yavamo izuba cyangwa ay’izuba akagwamo imvura nyinshi. Ibyo bigira ingaruka zikomeye by’umwihariko ku rwego rw’ubuhinzi kandi ari rwo rutunze umubare munini w’Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.
Minisitiri Dr Mujawamariya yavuze nko mu Burasirazuba havuye izuba ryinshi imirima ikuma abahinzi bakabura uko bahinga mu gihe mu Burengerazuba bo babonye imvura nyinshi.
Bibarwa ko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zitwara nibura 1% ku musaruro mbumbe w’igihugu buri mwaka.
U Rwanda ruri mu bihugu byasinye amasezerano ya Paris mu 2016; byiyemeje kugira icyo bikora ngo bigabanye ubushyuhe bw’Isi buzagere nibura kuri dogere Celsius 2 mu 2050, byaba akarusho bukajya munsi ya dogere Celsius 1,5.
Ibyo bizagerwaho binyuze mu kugabanya dioxyde de Carbone iva mu bicanwa, imyanda, imyuka y’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikorwa bya muntu birimo inganda.
Kugeza ubu impungenge ni nyinshi ko iyo ntego ishobora kutazagerwaho, nyuma y’uko Raporo ya Loni ya 2021 yagaragaje ko ubushyuhe bw’Isi bwamaze kugera kuri dogere Celsius 1,1.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!