00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rurakira inama mpuzamahanga y’abayobozi b’abanyeshuri muri za Kaminuza

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 17 December 2013 saa 06:42
Yasuwe :

Ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi, Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abanyeshuri biga muri za kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda (FAGER: Forum des Associations Generales des Etudiants du Rwanda /Rwanda National Students Forum), rirakira imana mpuzamahanga ihuje abayobozi b’abanyeshuri bo muri za Kaminuza n’amashuri makuru ku mugabane wa Afurika (AASU: All Africa Students Union). Nta gihindutse iyi nama izitabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mu (…)

Ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi, Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abanyeshuri biga muri za kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda (FAGER: Forum des Associations Generales des Etudiants du Rwanda /Rwanda National Students Forum), rirakira imana mpuzamahanga ihuje abayobozi b’abanyeshuri bo muri za Kaminuza n’amashuri makuru ku mugabane wa Afurika (AASU: All Africa Students Union). Nta gihindutse iyi nama izitabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’uburezi, kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2013, abitabiriye iyi nama bazaganira ku guhanga udushya, guhanga umurimo nk’urufunguzo rw’ubukungu, imiyoborere myiza no kubaka amahoro arambye.

Daniel Komezusenge, umuyobozi mukuru wa FAGER, yadutangarije ko iyi nama bayitezeho byinshi, ariko kandi abaturutse hanze na bo bazigira byinshi ku banyarwanda. Agira ati “Hari ibikorwa byinshi tumaze gukora, birimo kwigisha urubyiruko kwishakamo ibisubizo, twubatse bimwe mu Biro by’utugari, twubakiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ku buryo ubu dufite umushinga wo kubaka inzu 100 mu gihugu hose kandi twishatsemo ubushobozi; ubu iza mbere eshanu ziri hafi kuzura.”

Akomeza atangaza ko muri iyi nama, nka FAGER ko igihe ari iki cyo kwicara hamwe bagatekereza uko ejo hazamera, mu gihe bakiri ku ishuri, batekereza ku guhanga umurimo no guhanga udushya. Atangaza ko ari umwanya wo gusangira ubunararibonye ku buryo imana izarangira ari umwanya wo gusubira inyuma bagatekereza ku kigiye gukorwa ndetse no gushyira mu bikorwa ibyavuye mu nama. Ibiganiro bizatangwa n’abantu banyuranye barimo urubyiruko rwashoboye kwiteza imbere, barimo Abanyarwanda n’abandi baturuka mu mahanga.

Hawa Deme-Sarr, umuhuzabikorwa wa iHOPE (Hear the Oath for Progress and Education) akaba akomoka mu gihugu cya Mali, atangaza ko kugira ngo inama nk’iyo ibere mu Rwanda, kuri bo bitabatunguye kuko u Rwanda ari intangarugero muri Afurika. Akomeza agira ati “Twashingiye kandi ko Perezida Kagame ari umukuru w’igihugu uha icyerekezo urubyiruko. Kuza mu Rwanda tuzahigira byinshi, kuko tuzasura n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzahigira amateka kuko aya ari amateka ya Afurika. Tuzasangira kandi ubunararibonye mu bihugu byacu duturukamo. Ijwi ryacu rigomba kuba iry’abatuye Afurika yose. Iyo turebye amateka y’u Rwanda rwanyuzemo, tukareba n’aho rugeze dusanga byose bishoboka.”

Mohamed Salah Ahmed Perezida wa AASU, akaba akomoka mu gihugu cya Sudan, atangaza ko urubyiruko ari ijwi rya Afurika, bazi ingorane bagenzi babao bahura na zo, uyu akaba ari umwanya wo kubiganiraho, hatekerezwa ku iterambere rya Afurika. Ashima cyane u Rwanda kuba rwaremereye kwakira inama nk’iyo, kuko hari byinshi bazarwigiraho.

Iyi nama igiye guteranira i Kigali, izamara iminsi ibiri kuva ku wa 19 kugeza ku wa 20 Ukuboza 2013, izitabirwa n’abanyeshuri baturutse mu bihugu bigera kuri 40, iheruka yabereye muri Ghana yahaye Perezida wa Repubulika Paul Kagame igikombe nka Perezida w’umwaka muri Afurika mu miyoborere myiza n’iterambere.

Mu Rwanda abanyeshuri bazayitabira bahagariye abandi bazaturuka muri Kaminuza n’amashuri makuru zigera kuri 34, buri shuri rikazaba rihagarariwe n’abanyeshuri batatu. Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abantu basaga 400.

Daniel Komezusenge Umuyobozi wa FAGER (Rwanda), Hawa Deme-Sarr Umuhuzabikorwa wa iHOPE (Mali) na Mohamed Salah Ahmed Perezida wa AASU (Sudan)
Abitabiriye ikiganiro cyabereye muri Minisiteri y'Uburezi ku nama mpuzamahanga y'abayobozi b'abanyeshuri muri za Kaminuza igiye kubera i Kigali

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages