Byatangajwe kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026 ubwo hizihizwaga umunsi w’Inka ku nshuro ya kabiri, gahunda yatangijwe n’Akarere ka Rubavu mu kugaragaza akamaro k’inka mu iterambere ry’abaturage.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe iterambere ry’ubworozi, Ndorimana Jean Claude, yagarutseho, yashimiye iki gitekerezo, avuga ko bifuza ko uyu munsi wajya wizihizwa no ku rwego rw’Igihugu.
Ati “Akamaro k’ibyiza by’inka twese tuziranyeho, harimo kuduha amata atuma tugira ubuzima bwiza, kwirinda kugwingira kw’abana, iduha amafaranga, ifumbire bigatuma tweza, ihuza imiryango binyuze mu kuzitanga nk’inkwano cyangwa se kugabirana hagati y’inshuti.”
Yavuze ko kuvugurura ubworozi bw’inka by’umwihariko gahunda ya Girinka “byatumye ingano y’umukamo Igihugu kibona uzamuka uva kuri litiro 332,000 ku munsi mu 2005 ugera kuri litiro miliyoni 2.9 muri 2025.’
Ndorimana yaboneyeho gusaba aborozi kwita ku bwishingizi, kuko Leta itanga nkunganire ku kiguzi cy’ubwishingizi kingana na 40%, aho umworozi atanga 60%.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yagaragaje ko inka muri aka Karere ivuze byinshi, yerekana ko uretse kuba inka ari ikimenyetso cy’imirire myiza, urukundo n’ubumwe, ituma ubuhinzi bushoboka.
Ati “Inka n’uruganda, uwabivuga ntabwo yaba yibeshye, twasanze igomba kugenerwa umunsi wihariye, kandi igere kuri bose nk’icyifuzo cya Perezida wa Repubulika watangije gahunda ya Girinka Munyarwanda, kandi igafasha kugera kubyo yifuza byose.”
Meya Mulindwa yagaragaje ko muri aka Karere harangwa inka zigezweho, zikamwa litiro 35 kuzamura ku munsi.
Meya Mulindwa yagaragaje ko muri aka karere umunsi w’inka uzajya wizihizwa hagendewe ku ngano y’inka zigejeje igihe cyo kwiturwa mu kurushaho kunoza sisiteme icungirwamo inka za Girinka.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagaragaje ko umunsi w’inka ugomba guhuzwa na gahunda za Leta binyuze muri (RDDP2) umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda, wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD binyuze muri MINAGRI ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).
Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo mu 2025 igaragaza ko mu Rwanda habarurwaga inka 1,727,913.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!