00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rukeneye ibyumba by’amashuri birenga 26.000

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 March 2025 saa 11:25
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, yatangaje ko hakenewe ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 26 mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri no gufasha abanyeshuri kwiga amasaha menshi.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph kuri uyu wa 4 Werurwe 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite.

Yavuze ko mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu mashuri no gufasha abana kwiga amasaha menshi aho kwiga mu buryo basimburana na bagenzi babo (double shift), hakenewe ibyumba nibura 26.000.

Yagaragaje ko kuva mu 2017 hubatswe ibyumba by’amashuri 27.500 kandi byatanze umusaruro mu kugabanya umubare w’abana mu cyumba cy’ishuri nubwo bitakemuye ikibazo cy’ubucucike cyari gihari.

Ati “Umuntu arebye ibyumba by’amashuri byubatswe mu myaka ishize, nko guhera mu 2017 byari bigeze ku bihumbi birenga 27 bikaba byaratumye umubare w’abana mu ishuri ugabanuka ndetse n’abiga mu byiciro biragabanuka kuko wasangaga bigera no ku bana mu mashuri abanza yose ariko ubu bisigariye mu mashuri atatu abanza.”

Yongeyeho ati “Ibi byumba ntabwo byarangije icyo kibazo, no kuba abantu biga basimburana. Burya iyo abanyeshuri biga basimburana baba bafite amasaha 25 gusa yo kwiga mu cyumweru kandi ntahagije.”

Yakomeje ashimangira ko hakenewe kubakwa ayo mashuri mu gukemura ibyo bibazo, anizeza ko mu gihe bitarubakwa hazakomeza gutangwa uburezi bufite ireme.

Ati “Birasaba ko dukomeza kubaka ibi byumba by’amashuri, tukagenda tureba ko twakemura ibi bibazo duhura nabyo, ariko ntibivuze ko mu gihe bitarakemurwa tutazakomeza kwigisha. Tuzakomeza kandi turebe uburyo twazamura ireme ry’uburezi mu mashuri.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yagaragaje ko ibyo byumba by’amashuri byitezweho gutanga umusanzu ukomeye.

Yemeje ko imirimo yo gutangira kubaka ayo mashuri izatangira mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.

Ati “Gahunda ya leta ni uko umwana wese ugeze ighe cyo gutangira ishuri aritangira, kuva ku myaka itatu…hashyizweho gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, kandi yatumye tugira umubare munini w’abana bagana ishuri.”

Yakomeje ati “Igihari ni uko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha iyubakwa ry’amashuri rizaba ryatangiye kandi rizaba riri ku muvuduko mwiza kugira ngo iki kibazo cy’umubare w’ibyumba by’amashuri bikiri bike kubera ko umubare w’abanyeshuri wiyongereye gikemuke.”

Yashimangiye ko kuba umubare w’abanyeshuri wakwiyongera ari ibintu byiza ku rwego rw’uburezi rw’u Rwanda kandi ko hari gukorwa ibishoboka ngo ibyumba by’amashuri byubakwe vuba.

Ati “Mu by’ukuri iyo umubare w’abanyeshuri wiyongereye ni ikintu cyiza cyane tugomba kwishimira ari na yo mpamvu Minisiteri y’Uburezi iri gushaka uburyo ibyumba by’amashuri biziyongera dutangiriye mu ngengo y’imari y’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.”

Nubwo bimeze bityo ariko haracyari ikibazo cy’abana bata ishuri ndetse n’umubare munini w’abatiga, aho Minisiteri y’Uburezi itangaza ko abarenga miliyoni 1,2 batika cyangwa ngo babe bafite akazi runaka bakora.

Abadepite bibukije Minisiteri ko hashobora kwifashishwa uburyo bwaherukaga kwifashishwa burimo no gukora umuganda ubwo hubakwaga ibyumba by’amashuri 22.505.

MINEDUC yagaragaje ko u Rwanda rukeneye ibindi byumba birenga ibihumbi 26
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yagaragaje ko hakenewe kubakwa ibindi byumba mu kugabanya ubucucike mu mashuri
Kubaka amashuri ageretse ni kimwe mu byitezweho ibisubizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .