Uku kwakira izi mpunzi nk’uko Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yabitangaje biri mu rwego rwo kubahiriza amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Iyi minisiteri ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko u Rwanda rwizeza ko izi mpunzi zizafatwa neza aho zizaba zicumbikiwe.
Iti “Guverinoma y’u Rwanda irizeza umutekano n’ituze byabo, mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye.”
U Rwanda rwaherukaga kwakira icyiciro cya gatatu cy’impunzi zaturutse muri Libya mu Ugushyingo 2019, ni icyiciro cyari kigizwe n’abantu 117 bageze mu Rwanda basanga abari baraje mu cyiciro cya mbere 66 na 123 bo mu cya kabiri.
Kugeza ubu nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR) rivuga ko impunzi zirenga 80 mu zo u Rwanda rwari rwakiriye zivuye muri Libya zamaze koherezwa mu bihugu bitandukanye by’amahanga byemeye kuzakira, hateganyijwe ko hari n’abandi bashobora kujyanwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Ku wa 10 Nzeri 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na UNHCR, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.
Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!