00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwakira Transform Africa ya gatandatu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rugiye kongera kwakira inama yiga ku by’ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika izwi nka ’Transform Africa’ izaba ibaye ku nshuro ya gatandatu, ikazigirwamo by’umwihariko uko Afurika yarushaho gutahiriza umugozi umwe mu bikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza ikoranabuhanga.

Mu itangazo ubuyobozi bw’ikigo cya Smart Africa ari nacyo gifatanya na Leta y’u Rwanda mu gutegura iyi nama cyashyize hanze, cyavuze ko izaba kuva ku wa 8 Nzeri kugeza ku wa 10 Nzeri 2021. Insanganyamatsiko ya Transform Africa ni ’Guhuza Afurika’.

Nk’uko bisanzwe iyi nama ifite intego yo kongera udushya duhangwa ku Mugabane wa Afurika no kugeza uyu Mugabane ku rwego ushobora guhatana mu ruhando mpuzamahanga. Izahuriza i Kigali abahagarariye Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, ibigo by’ubucuruzi, imiryango mpuzamahanga n’abahanga mu by’ikoranabuhanga.

Biteganyijwemo ko iyi nama izasuzumirwamo politike n’ingamba za Guverinoma z’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’ubuyobozi, igatangirwamo ubufasha bw’inama n’amafaranga ku bikorera, ndetse ikazakoreshwa by’umwihariko mu kongera kureba ku ntego yayo yo kugira Afurika isoko rimwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga bitarenze mu 2030.

Muri iri tangazo, Smart Africa yavuze ko iyi nama izitabirwa n’abantu bakomeye bazatangamo ibiganiro gusa ntiyatangaza amazina yabo.

Bitandukanye n’izindi nama nk’izi zagiye ziba mbere iyi yo abantu bamwe bayikurikirana bifashishije ikoranabuhanga mu gihe abandi bazahura imbonankubone.

Iyi nama ya gatandatu ya Transform Africa igiye kubera i Kigali, nyuma y’iyari iteganyijwe kubera muri Guinée mu 2020 ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Kugeza ubu abarenga 15 000, bamaze kwitabira Transform Africa kuva mu 2013 yatangira, bakaba baraturutse mu bihugu birenga 112.

U Rwanda rugiye kwakira inama ya Transform Africa izaba ibaye ku nshuro ya 6

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .