Iyi nama itegurwa ku bufatanye bw’Ishuri Nyafurika riteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare (AIMS) n’Umuryango Robert Bosch Stiftung, iteganyijwe tariki ya 26-28 Werurwe 2018.
Perezida wa AIMS akaba n’Umuyobozi mukuru wa NEF, Thierry Zomahoun, yavuze ko batangiye kubara iminsi isigaye ngo iyi nama izahuriramo ibihumbi by’abahanga b’Abanyafurika no ku isi barebera hamwe akamaro ka siyansi n’uburyo byava mu mabwiriza bigatangira gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kuzana impinduka mu buzima bwa buri munsi ibe.
Yagize ati”Intego yacu ni ukugaragaza uburyo nyabwo bwo gukoresha ubumenyi n’ikoranabuhanga, bushishikariza gukora ubushakashatsi n’iterambere, hitabwa cyane ku buryo ubumenyi bushobora gufasha mu kugera ku iterambere rirambye, no kurwanya ubukene n’ubusumbane.”
Yakomeje agaragaza ko bishimira kuba uyu umuryango wabo wibanda ku kubakira inzira abashakashatsi n’abahanga udushya muri Afurika, ndetse ko uretse kuba mu nama iheruka yabereye i Dakar muri Senegal 50% by’abayitabiriye bari munsi y’imyaka 42, kuri iyi nshuro bateganya ko 40% by’abazatanga ibiganiro bazaba ari abagore, ibintu bizagira uruhare rukomeye mu gufata ibyemezo binoze.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Malimba Musafiri, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iyi nama iri mu murongo igihugu cyihaye wo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi no kuba igicumbi cy’ubumenyi n’udushya mu karere.
Yagize ati “Twashyize imbaraga nyinshi mu kurushaho gukurura impano zishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga muri iki gihe turi kubaka umusingi w’ubumenyi mu gihugu ndetse ihuriro rya Next Einstein Forum ni imwe muri gahunda nyinshi zidufasha kubigeraho. Turi gutegura ibindi bikorwa bizabera rimwe n’iyi nama bigamije gufasha abanyeshuri bakiri bato kuvamo abashakashatsi.”
Iyi nama izibanda ku byemeranyijweho mu yabereye I Dakar, izarebera hamwe ibijyanye no guhuza Ubumenyi n’Ubumuntu no kurushaho guteza imbere ubushobozi bw’Ubumenyi muri Afurika.
Muri iyi nama iheruka perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika idashobora gutezwa imbere n’ikoranabuhanga rikorerwa ahandi gusa, ahubwo ko hakenewe guteza imbere ubushakashatsi n’abiga ikoranabuhanga muri Afurika bakagira ubushozi bwo kubyikorera.
Ati “Dufite inzobere nke cyane mu bumenyi n’ikoranabuhanga,n’izo dufite zibura uburyo bwo kubyaza umusaruro impano zabo. Afurika ntiyatezwa imbere n’ikoranabuhanga ry’abandi. Ubumenyi n’ikoranabuhanga ni ishingiro ry’iterambere ry’ubukungu.”
Gahunda n’ibikorwa bitandukanye biteganyijwe muri NEF 2018, bizashyirwa hanze bitarenze Nzeri 2017.



















TANGA IGITEKEREZO