00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ibicuruzwa byoherezwa muri Canada

Yanditswe na

Jacques Nkinzingabo

Kuya 18 February 2015 saa 07:32
Yasuwe :

Hari iyizere ko ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda bigiye kwiyongera ku isoko rya Canada hagendewe ku bufatanye bushya bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda (RDB) ndetse n’Ibiribo bishinzwe korohereza abacuruzi muri Canada (Canadian Trade Facilitation Office/ TFO) bugamije guhuza abacuruzi nyarwanda bohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga n’abguzi bo muri Canada.

Ku wa 17 Gashyantare abahagarariye RDB na TFO bagiranye ibiganiro byihariye n’abashoramari ku bijyanye no kwagura isoko no kujyana ibicuruzwa muri Canada.

Iiyi nama rusange i yashyizweho mu rwego rwo gusobanurira uburyo abashoramari bakwagura isoko ryabo muri Canada babifashijwemo n’Ikigo TFO gikorera mu Rwanda.

Eusebe Muhikira ushinzwe ishami ry’ibibyoherezwa mu mahanga muri RDB, yabwiye abanyamakuru ko “ubusanzwe RDB igira ibikorwa nk’ibi byo kwagura amasoko mu ibindi biguhu byo hanze, gusa kuri iyi nshuro hakaba hateguwe amahugurwa no gutanga ibisobanuro n’amakuru kuri ba rwiyemeza mirimo ku bijyanye n’ibicuruzwa muri Canada.”

Nk’uko bivugwa n’abari bahagarariye Canada, ibicuruzwa bikenerwa cyane ku isoko ryabo ni imboga n’imbuto.

RDB ivuga ko abacuruzi bo mu Rwanda benshi bafite amahirwe yo kohereza ibicuruzwa byabo muri Canada ndetse kuri ubu ibyoherezwayo biba bifite agacirokabarirwa muri miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika.

RDB igaragaza kandi ko guha amakuru n’ubumenyi abahagarariye inganda nto zo mu Rwanda ari amahirwe cyane kuko hakiri icyuho cya bamwe batarasobanukirwa n’uburyo bwo gutunganya ibyoherezwa mu mahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages