Iyi nama nyafurika izwi nka “Aviation Africa” yagombaga kubera i Kigali muri Kigali Convention Centre ku wa 24 - 25 Gashyantare 2021. Ubu abayitegura bayigije inyuma ho amezi abiri, bemeza ko izaba tariki ya 21 – 22 Mata 2021.
Ni ku nshuro ya kabiri muri esheshatu imaze kuba igiye kubera mu Rwanda, aho iheruka hari mu 2019 ubwo hanabaga imurika ry’indege.
Bimwe mu byaganirwagaho icyo gihe harimo imbogamizi zituma urwego rw’indege rudatera imbere uko byifuzwa muri Afurika, amategeko agenga urwo rwego, umutekano w’abakora ingendo n’ibindi.
Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko imikorere yo kuba nyamwigendaho ku bihugu bya Afurika byanga gufungurirana ikirere, ari byo biheza inyuma urwo rwego.
Yagize ati “Kwigira nyamwigendaho hagati yacu ni ukureba hafi bigamije gutuma isoko ku umugabane wacu rihorana ibibazo, ridatunganye kandi rihenze ari nako bigabanyiriza amahirwe sosiyete nyafurika.”
Yavuze ko iterambere ry’urwego rw’indege rizaturuka ku guhuriza hamwe imbaraga, abanyafurika bakoroherezanya indege zikanyura mu kirere nta nkomyi.
Inyigo iheruka y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubwikorezi bw’Indege (IATA) yerekanye ko guhuza isoko rya Afurika byatuma ibyo bihugu byongera miliyari 1.3 z’amadolari ku musaruro mbumbe, bigahanga imirimo 155 000, hakazigamwa miliyoni 500 z’amadolari mu matike, kongera serivisi ku kigero cya 75%, kongera urwego rw’ubucuruzi no kugabanya igihe abagenzi bakoreshaga mu ngendo.
Iyi nama izaba ibaye mu gihe uyu mwaka wabaye mubi cyane ku masosiyete y’indege, aho byitezwe ko ayo muri Afurika azahomba miliyari $8.103 bitewe no guhagarika ingendo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
ANNOUNCEMENT! We have secured new dates of 21 & 22 April 2021 for Aviation Africa next year. We hope these new dates will ensure we can maximise the attendance at this fast-growing event & we hope to see you all in Rwanda in 2021. Safe landings. #avaf21https://t.co/RE6aTDuRGn pic.twitter.com/DTDrU3iFeG
— Aviation Africa (@aviationafrica1) June 24, 2020



















TANGA IGITEKEREZO