Ni gahunda izaramgira mu 2029 aho igice kinini cy’iri shoramari kizakoreshwa mu kubaka amashuri atanu yihariye, rimwe muri buri ntara no mu Mujyi wa Kigali.
Ayo mashuri azafasha abana barimo abafite autism n’ubundi bumuga bwo mutwe. Iki gice kizashorwamo nibura miliyari 18,66 Frw.
Ni mu gihe andi miliyari 3.75 Frw yagenewe kubaka no gushyira ibikoresho mu bigo 20 bifasha abana bafite ubumuga, miliyari 2.40 Frw zishyirwe mu guteza imbere uburezi budaheza ku bana bafite ubumuga n’abakeneye ubufasha bwihariye mu myigire.
Iyi gahunda yatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Uburezi bw’Abana bafite Ubumuga n’Ubudasa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Muyizere Irenée, ubwo yavugaga ku byavuye mu bushakashatsi ku burezi bw’abana bafite ubumuga mu mashuri y’incuke mu Rwanda.
Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa 15 Nyakanga 2026, bwakozwe n’Umuryango African Child Policy Forum (ACPF) ku bufatanye na CLADHO, n’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Bwagaragaje ko hafi 4,4% by’Abanyarwanda bafite imyaka guhera kuri itanu kuzamura bafite ubumuga. Mu banyeshuri miliyoni 4,16 bari mu gihugu, abagera ku 39.000 ni bo banditswe nk’abafite ubumuga, aho bangana na 0,9%.
Icyakora ubwitabire bw’abana bafite ubumuga mu mashuri y’incuke buracyari munsi ya 1%, ibigira ingaruka mu mikurire yabo kuko batagera kuri uru rwego rw’uburezi rufite uruhare rukomeye mu kubaka ubushobozi bwo gutekereza, imibanire n’imyitwarire.
Imiryango ifite abana bafite ubumuga kandi na yo ikunze guhura n’ibibazo by’amikoro aho itabasha kwigondera amafaranga y’ingendo cyangwa ayo kwishyura ubuvuzi, ibigabanyiriza abo bana amahirwe yo kujya ku ishuri.
Mu byaro ho ubushakashatsi bwagaragaje ko abana benshi bafite ubumuga batajya kwiga kubera ibibazo birimo ibikorwaremezo bitaborohereza, nta bigo bifasha mu kumenya ibibazo bafite hakiri kare n’ibindi.
Iyi gahunda igamije kongera umubare w’abana bafite ubumuga biga mu mashuri abanza, ukava ku bana 31.751 bari mu mwaka w’amashuri wa 2023/24 ukagera kuri 80.323 mu wa 2028/29 nk’uko byagaragajwe na Muyizere, aho yavuze ko amashuri atatu azatangira gukora mu myaka ibiri iri imbere, mu gihe andi abiri azashyirwaho nyuma.
Ati “Aya mashuri azakira aba bana agomba kuba hafi y’amashuri asanzwe arimo abana badafite ubumuga. Azagira kandi serivisi z’ubuzima zizafasha aba bana. Abana bazayajyamo hashingiye ku rwego rw’ubumuga bafite ndetse leta izashyira nkunganire mu mafaranga y’ishuri.”
Yasobanuye ko abana bafite autism ku rwego rukomeye bazajya mu mashuri yihariye, mu gihe abafite autism yoroheje cyangwa ubundi bumuga bazafashirizwa mu mashuri asanzwe binyuze mu byumba byihariye bibafasha, guhugura abarimu ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rifasha abana bafite ubumuga nk’irikora ururimi rw’amarenga, inyandiko z’abatabona (Braille) n’ibindi.
Ati “Tumaze guhugura abarimu barenga 4.000 ku kumenya hakiri kare no gusuzuma abana bafite ubumuga kugira ngo babone ubufasha ku gihe ndetse bakorerwe igenamigambi.”
Umubare w’amashuri y’incuke akurikiza gahunda y’uburezi budaheza wavuye kuri 5,7% mu 2017 ugera kuri 66% mu mwaka w’amashuri wa 2024/25. Muri icyo gihe kandi, umubare w’abana bafite ubumuga bari mu bigo mbonezamikurire (ECD) wikubye inshuro zirenga ebyiri, kuko wavuye ku bana 1.362 ugera kuri 3.125.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!