Byagarutsweho ubwo Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yemezaga itegeko rishyiraho amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli kuri uyu wa 28 Mata 2025.
Igipimo cy’amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli cyarazamuwe kivanwa kuri 32,73 Frw gishyirwa 50 Frw kuri litiro.
Ubusanzwe ikibazo cy’ubushobozi buke bwo kuzigama ibikomoka kuri peteroli ahanini giterwa n’ububiko cyangwa ibigega bidahagije, ari na yo mpamvu Leta ifite intego yo kongera ubwo bushobozi bukagera kuri litiro miliyoni 334, zishobora gukoreshwa mu gihe cy’amezi atatu.
Biteganijwe ko izo mpinduka zizagira ingaruka nke ku biciro bya lisansi na mazutu, aho biziyongeraho 18 Frw kuri litiro nubwo biteganywa ko izo ngaruka zishobora kuzarangira cyangwa kugabanuka mu gihe ibiciro bya peteroli ku Isi byakomeza kugabanuka.
Ayo mahoro kandi azatuma haboneka amafaranga y’inyongera angana na miliyari 5,2 Frw buri mwaka.
Ayo mahoro azajya yakirwa kuri gasutamo hakurikijwe itegeko rya gasutamo, abikwe kuri konti ishamikiye kuri konti imwe rukumbi y’ikigega cya Leta.
Iryo tegeko rivanaho irishyiraho amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rwakoreshaga.
Ubusanzwe u Rwanda rukoresha ibikomoka kuri peteroli bituruka mu bihugu by’Abarabu ariko bikinjirira muri Afurika y’Iburasirazuba, ibyinshi bigaturuka muri Tanzania, mu gihe ibike cyane ari byo bituruka muri Kenya.
Kuri ubu kandi umuntu wubatse ikigega cy’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda abona 8 Frw kuri litiro imwe, ariko Leta ivuga ko ishaka kuyongera akaba hagati ya 12 Frw na 14 Frw kugira ngo umuntu ufite gahunda yo gushora imari mu kongera ububiko bwa peteroli na we abonemo inyungu.
Mu Rwanda hari ibigega bya Leta n’iby’abikorera birimo ibiri i Jabana bya Sosiyete yitwa OilCom, ibya SP biri i Rusororo, ibya Leta biri mu Gatsata, Rwabuye na Bigogwe hamwe n’ibya ERP biri Kabuye. Ibibika amavuta y’indege biri i Kanombe ku Kibuga cy’indege n’i Rusororo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!