Nta gushidikanya ko uwaherukaga mu Rwanda mbere y’umwaka wa 2000, ahageze ubu yatungurwa n’iterambere rihari.
Uretse kuba abanyarwanda barangwa n’isuku, umutekano, ubuzima bwiza n’ibindi, yanahasanga ibikorwa remezo nk’imihanda, amavuriro, amashuri, imiturirwa n’ibindi byubatswe mu rugendo ruganisha kuri viziyo.
Hari kandi imishinga ikataje nk’ikibuga cy’indege cya Bugesera, indege zitagira abapilote zifashisha mu bikorwa by’ubuzima n’ibindi.
Zimwe mu ntego z’icyerekezo 2020
Iyo usubije amaso inyuma ureba uko igihugu cyari gihagaze mu nkingi zose mu 2000 n’aho cyifuzaga kugera mu myaka 20 ibura ibiri gusa, usanga zari nk’inzozi zigoye kuzikabya ariko zishobora kuba zigiye kuba impamo.
Mu 2000 umusaruro mbumbe wiyongeraga ku kigero cya 6,2%, intego ari ukugera kuri 11,5%. Umuturage yinjizaga amadolari 220 ku mwaka intego ari ukugera ku 1240$, ubukene bwari kuri 60,4%, intego ari ukugera kuri 20%.
Icyizere cyo kubaho cy’umunyarwanda cyari ku myaka 49 intego ari ukugeza ku myaka 66. Abanyarwanda bagana amashuri abanza bari 72%, intego ari ukugera ku 100% mu 2020.
Umunyarwanda umwe yabyaraga abana 5,8, intego ari ukugera kuri batatu. Ubwiyongere bw’abaturage bwari kuri 2,9%, intego ari 2,2%.
Icyo gihe, abana bapfa bataruzuza imyaka itanu bari 107/1000 intego ari uko mu 2020 bazaba 27/1000 naho ababyeyi bapfa babyara bari 1071 ku bihumbi 100, intego ari ukugera kuri 200 ku bihumbi 100.
Abanyarwanda bari bafite amazi meza bari 53%, intego ari 100% mu 2020. Mu gihe byasaga nk’aho nta munyarwanda ukoresha internet, hari intego yo kuyigeza ku banyarwanda 50%.
Abari bafite amashanyarazi bari 2% intego ari ukugera kuri 75% mu 2020. Mu 2000, iterambere ry’inganda ryari kuri 7%, intego ari ukurigeza kuri 14% naho iterambere ry’urwego rwa serivisi ryari 7% rigomba kugezwa kuri 13,5%. Abatuye mu mijyi bari 10% intego ari ugukuba gatatu.
U Rwanda ruhagaze he nyuma y’imyaka 18?
Ikigega Mpuzamahanga cy’imari IMF, giherutse gutangaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2018, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 8.6%.
Mu gihembwe cya kabiri cya 2018 gusa, umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku ku rugero rwa 6%, umusaruro w’inganda uzamuka ku 10%, naho umusaruro w’urwego rwa serivisi uzamuka ku rugero rwa 5%.
Imibare ya sosiyete y’igihugu ishinzwe ingufu (REG) ya 2018, igaragza ko abanyarwanda bafite umuriro w’amashanyarazi ari 44,6%. Rurasabwa 30,4% mu myaka ibiri isigaye.
Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, Wasac, kigaragaza ko abafite amazi meza barenga 85%. Kugira ngo umuhigo weswe, harasabwa hafi 15%.
Igenzura ryakozwe mu 2015 ku mibereho y’abaturage mu Rwanda (DHS) riba rimwe mu myaka itanu, ryerekanye ko ababyeyi bapfa mu gihe cyo kubyara bageze kuri 210 ku bihumbi 100 mu 2015. Bivuze ko u Rwanda rusabwa kugabanya 10 ku bihumbi 100.
Abana bari munsi y’imyaka itanu bapfa bageze kuri 50/1000, rurasabwa kugabanya hafi 27/1000 ngo rwese umuhigo w’icyerekezo 2020.
Ikigo cy’ibarurishamibare kigaragaza ko mu 2017, icyizere cyo kubaho ku banyarwanda ari imyaka 66,6. Uyu muhigo wareshejwe, harengaho amezi atandatu.
Igaragaza kandi ko ubwiyongere bw’abaturage buri ku gipimo cya 2,4% mu gihe intego ari 2,2%. Harabura 0,2%.
Umubare w’abana umunyarwanda abyara uri ku kigero cya 4. Hasigaye kugabanya umwe mu gihe umubare w’abatuye mu mijyi ari 32,2%. Uyu muhigo u Rwanda rumaze kuwurenzaho 2,2%.
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Kabera Godfrey, aheruka kubwira abadepite ko ‘Dushyizemo ibyo tumaze kurenga n’ibiri mu nzira nziza bigeze kuri 52%. Ibyatangiye biri mu nzira ni 38%. Ibindi 10% bisa n’ibikeneye kongerwamo imbaraga.”
Yavuze ko hari ibikiri hasi bikeneye kongerwamo imbaraga ngo u Rwanda rubarirwe mu bihugu bifite ubukungu buciriritse.
Birimo umubare munini w’abacana inkwi, umubare w’abafite ibibazo by’imirire mibi, guhanga imirimo mishya (Hateganywaga ibihumbi 200, ariko hahangwa ibihumbi 150) n’ibindi.
Minecofin ivuga ko ingamba zihari zitanga icyizere ku kwesa iyi mihigo ari ukugabanya icyuho kiri hagati y’ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga, kongera ubukangurambaga, ibitarashyirwa ku murongo bikihutishwa n’ibindi.
Rusabwa kandi gukomeza kwagura ubucuruzi hahabwa umwanya ukomeye amasoko yo mu miryango y’akarere no kongera umusaruro w’imbere mu gihugu.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO