Izi nyandiko zakuwe mu bubiko bw’ibigo bya Leta bitandukanye no mu ishyinguranyandiko ryahozeho kuko u Rwanda rwagize iyi serivisi kuva mu 1979 kimwe n’uko hari abantu ku giti cyabo bazishyikirije iki kigo.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umukozi wa RALSA ushinzwe inyandiko zishyinguye mu buryo bw’ikoranabuhanga,Twagirayezu Yves, yatangaje ko usanga abanyarwanda bagana iki kigo ngo bavome ubumenyi mu nyandiko kibitse bakiri bake.
Umubare munini w’abagana RALSA ni abashakashatsi n’abanyeshuri ba kaminuza. Ni mu gihe buri wese yemerewe kuyisura kandi agahabwa serivisi akeneye nta kiguzi. Kuri ubu, RALSA ikorera mu nyubako ya La Prestige iri i Gikondo Rwandex mu muturirwa wa kabiri.
Twagirayezu yavuze ko buri wese akeneye kumenya ibivugwa ku mateka y’u Rwanda n’imitegekere yarwo. Ati “Dufite umubare w’inyandiko k’ubukoloni zigera kuri 134 000 ziri ku mapaji agera kuri 2 600 000 mu buryo busanzwe no mu buryo bw’ikoranabuhanga.”
“Ni izo kuva mu 1921 kugeza mu 1962. Hari n’izo kuva mu 1962 kugeza 1994 zerekana uko imitegekere yari imeze muri Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, gusa hari n’izindi zavuye ahatandukanye mu nzego za Leta harimo n’izo kugeza mu 2006”.
Muri rusange iki kigo gifite inyandiko ziri ku mapaje ari hagati ya 6 500 000 na 7 000 000 mu bubiko bwacyo zibumbatiye amakuru, amateka, ubumenyi n’umurage w’ubwenge abanyarwanda bakwiye kumenya no kwigiraho.
Ati “Inyandiko dufite ntitwavuga ko ari zose kuko hari ibitarabungabuzwe ndetse hari n’ibyangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe abantu basahuraga ariko mu by’ukuri dufite zimwe na zimwe zibumbatiye amateka y’igihugu.”
Usibye kuzuza inshingano zo gushyira mu bikorwa politiki ya Guverinoma mu bijyanye n’Ishyinguranyandiko, RALSA ni yo yonyine yemewe mu Rwanda itanga inimero mpuzamahanga ihabwa ibitabo (ISBN: Internation Standard Book Number) mu gihe bigaragaye ko byujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.
Kuva mu 2015 iki kigo cyahabwa gutanga iyi serivisi, ibitabo 2 046 nibyo bimaze guhabwa iyi nimero.
Bimwe mu bitabo bizwi bifite umwihariko w’amateka n’umuco by’Abanyarwanda wasanga mu Nkoranyabitabo y’Igihugu (National Library) harimo ibyanditswe na Padiri Alexis Kagame, Musenyeri Bigirumwami n’abandi banditsi bakomeye b’abanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO