Iyi raporo yakozwe nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe ku bihugu 148 byo ku isi hagendewe ku bintu bitandukanye bigaragaza iterambere rya muntu muri ibi bihugu muri iyi myaka 25 ishize.
Ibyagendeweho ni ubumenyi , imibereho, icyizere cyo kubaho , uruhare rw’umuturage muri politiki, kubungabunga ibidukikije, umutekano n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, uburinganire n’ubutabera.
Iyi raporo igaragaza ko ukurikije ahabi u Rwanda rwageze kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ubu intambwe rwateye rwiyubaka ari ntagereranywa.
U Bushinwa ni bwo buza ku mwanya wa kabiri nyuma y’u Rwanda.
Uyu munsi, icyizere cyo kubaho cy’Umunyarwanda, ni imyaka 64 mu gihe mu 1990 cyari ku myaka 32 gusa. Uburyo abanyarwanda bitabira amashuri na bwo bwikubye inshuro nyinshi muri iyi myaka 25 ishize.
U Rwanda kandi, ruri ku mwanya wa karindwi ku isi mu bihugu biteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, ndetse rukaza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko aho bari ku kigero cya 64%.


TANGA IGITEKEREZO