00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ni icyitegererezo ku gihugu cyacu kiri mu ntambara -Ambasaderi wa Sudani

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 17 April 2025 saa 08:36
Yasuwe :

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yagarageje ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nuburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma y’ibyo bihe bibi, akwiriye kubera urugero igihugu cye kiri mu ntambara.

Ni ubutumwa yatanze ubwo abayobozi ba Ambasade ya Sudani n’abaturage babo batuye mu Rwanda, basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda kuva mu bike by’ubukoloni kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ishyizwe mu bikorwa.

Ambasaderi Khalid Musa Dafalla Musa, yagaragaje ko bifuje kwigira ku buryo Abanyarwanda barwanye, bakabasha guhagarika Jenoside, bagashyira igihugu mu murongo nyawo ariko batibagiwe amateka yabo.

Ati “Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko bakomeza kuba umwe, bagakomeza inzira yo kubaka igihugu, yo gukomeza ubumwe bafite ubu, guharanira amahoro arambye, iterambere, umutekano n’ituze mu gihugu cyabo.”

Intambara ya Sudani ihuje abo mu mutwe wa ‘Rapid Support Forces: RSF’ n’ingabo za Leta yatangiye muri Mata 2023.

Imaze kugwamo abarenga ibihumbi 24 bamaze kuyigwamo ndetse abandi barenga miliyoni 13 bimuwe mu byabo, imitungo y’abaturage n’ibikorwaremezo birangirika.

Yageneye ubutumwa abaturage ba Sudani agaragaza ko muri ibi bihe igihugu cyabo kiri mu ntambara, u Rwanda ari icyitegererezo cyiza cy’uko igihugu gishobora kubakwa kigatera imbere bundi bushya.

Ati “Kigatera imbere kivuye mu bihe bigoye, muri Jenoside bikagerwaho binyuze mu guhuza abaturage, ubuyobozi buhamye, no gukomera ku mahame. Natwe muri Sudani, dushobora kubigeraho.”

Umunya-Sudani witwa Rwan Eljack yavuze ko ibyo yabonye n’ibyo yumvise ubigereranije n’aho u Rwanda rugeze ubu bitangaje, kuko ubu ari igihugu gifite ubukungu n’iterambere bikomeye, kikaba cyiza kandi gisukuye.

Yagize ati “Ibintu mbonye birababaje cyane ariko ndizera ko umuntu uje hano wese ahava akuyemo isomo, nkatwe nk’urubyiruko rwa Sudani twabonye ko nyuma y’ibihe bibi igihugu kinyuramo hari icyizere ko kibivamo kikiyubaka. N’intambara imaze imyaka ibiri iwacu twizeye ko izarangira.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 250, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Mbere yo gusura Urwibutso rwa Jenoside Abanya-Sudani babanje gusobanurirwa byinshi kuri rwo babwirwa imitwarire igomba kubaranga
Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda ari gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa ari gusinya mu gitabo cy'abashyitsi
Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kigali
Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa n'Abanya-Sudani batuye mu Rwanda bunamiye inzirakarengane z'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994
Abayobozi ba Ambasade ya Sudani mu Rwanda n’abaturage babo bahatuye, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abagabo n'abasore bo muri Sudani basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Amafoto: Nzayisingiza Fidele


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .