00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Turukiya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo itangazamakuru n’igisirikare

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 23 January 2025 saa 11:24
Yasuwe :

U Rwanda na Turukiya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego enye, zirimo itangazamakuru n’itumanaho, iperereza ku mpanuka n’ibibazo bikomeye by’indege za gisivile, radiyo na televiziyo n’ikoranabuhanga mu gisirikare.

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa 23 Mutarama 2025, ubwo Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan, yakiraga Perezida Paul Kagame wari mu ruzinduko muri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Turukiya ku wa 22 Mutarama 2025, mu ruzinduko rw’akazi.

Basuye ahantu hatandukanye, aho basuye banashyira indabo ku mva ya Mustafa Kemal Atatürk ufatwa nk’uwashinze Turukiya, akaba ari na we wayibereye Perezida wayo wa mbere nyuma yo kubona ubwigenge. Yayoboye Turukiya kuva mu 1923 kugeza igihe yapfiriye mu 1938.

Perezida Kagame yavuze ko isinywa ry’ayo masezerano y’ubufatanye ryerekana, ubushake bw’ibihugu byombi bwo kurushaho gufatanya.

Yagize ati "Ni ikimenyetso ko u Rwanda n Turukiya, byose birajwe ishinga no gushaka amahirwe y’ubufatanye. Isinywa ry’aya masezerano ni ikimenyetso cy’iyi ntumbero dusangiye mu kurushaho gufatanya."

Perezida Erdoğan yatangaje ko byari iby’agaciro gakomeye guhura n’inshuti ye Perezida Kagame.

Ati “Byari iby’agahebuzo kuri njye kwakira inshuti yanjye magara Perezida Paul Kagame, mu ruzinduko rwa mbere rw’akazi rw’Umukuru w’Igihugu uturutse mu Rwanda agiriye mu gihugu cyacu. Uruzinduko rw’uyu munsi turufata nk’indi ntambwe nshya mu guteza imbere ubufatanye bw’impande zombi.”

Perezida Erdoğan yavuze ko nyuma y’ifungurwa rya za ambasade z’ibihugu byombi muri buri gihugu, ni ukuvuga gufungura iya Turukiya mu Rwanda n’iy’u Rwanda muri Turukiya, bikozwe mu 2013 no mu 2014, umubano w’ibihugu byombi wakomeje gutera imbere umunsi ku wundi.

Ati “Ubucuruzi hagati y’impande zombi bwari bufite agaciro kagera kuri miliyoni 1$ mu myaka ya 2000 ubu burakabakaba miliyoni 500$, bigizwemo uruhare n’ishoramari ry’ibigo byacu.”

Perezida Erdoğan yavuze ko we na Perezida Kagame baganiriye ku buryo butandukanye bugamije guha imbaraga ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bucuruzi, ishoramari, guteza imbere ingufu, uburezi, umuco, ibijyanye n’igisirikare ndetse n’ubushakashatsi.

Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan, kandi yanagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko igihugu cye gishyigikiye inzira y’ibiganiro mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse yizeza ko igihugu cye cyiteguye gutanga umusanzu wose gisabwa kugira ngo amahoro agaruke mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Perezida Erdoğan yavuze ko Turukiya iri guteza imbere umubano wayo na Afurika binyuze mu buryo bunoze ndetse bushingiye ku bufatanye bw’ibigo by’impande zombi, byose bigashingira kuri politiki y’iki gihugu ijyanye n’ubufatanye na Afurika.

Ni politiki kandi yavuze ko ishingira ku gushakira ibisubizo by’ibibazo Afurika ihura na byo, akavuga ko igihugu cye cyiyemeje kugira uruhare rutaziguye mu kugira Afurika itekanye ndetse iteye imbere hashingiwe ku bufatanye bwungura impande zombi.

Ati “Tuzirikana umusanzu ukomeye u Rwanda rutanga mu kwimakaza amahoro n’umutekano muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse no mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Twizeye ko ibibazo by’umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizakemurwa mu buryo bw’amahoro. Dushyigikiye ndetse twiteguye gufasha inzira y’ibiganiro Angola ibereye umuhuza.”

Yavuze ko Turukiya yiteguye gutanga ubufasha bwose busabwa mu gihe impande zombi zigaragaje ubushake bwo gushaka igisubizo cy’iki kibazo, ibizagira uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ati “Nizeye ko ibiganiro by’uyu munsi ndetse n’amasezerano twagiranye bizagirira akamaro ibihugu byacu.”

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan yakiriye Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw'akazi muri Turikiya baganira ku ngingo zitandukanye zijyanye no guteza imbere ubufatanye bw'impande zombi
Perezida Kagame na mugenzi we Recep Tayyip Erdogan ni bo bayoboye umuhango wo gusinyana amasezerano y'imikoranire hagati y'ibihugu byombi mu nzego zitandukanye
Perezida Kagame yakiriwe i Ankara muri Turikiya na mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .