Umubano hagati y’ ibi bihugu wangiritse mu myaka itatu ishize ubwo Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete yavugaga ko u Rwanda rushyikirana na FDLR, umutwe ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibindi bikorwa by’ubwicanyi.
Mu 2013 hakurikiyeho ko Tanzania yirukanye Abanyarwanda bagera ku bihumbi 20 bashinjwa kuba muri icyo gihugu nta byangombwa.
Muri iyi myaka itatu y’ umubano utifashe neza, ibikorwa by’ ubucuruzi mu muhora wo hagati, byagizweho ingaruka.
Tariki ya 8 Ukwakira, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’ uburasirazuba, MINEAC, yakiriye itsinda ry’ intumwa ziyobowe n’ikigo gishinzwe serivisi z’ubwikorezi bw’ ‘amakontineri’, Tanzania International Container Terminal Services Ltd (TICTS), bizeza abacuruzi b’Abanyarwanda kubegereza serivisi z’ icyambu cya Dar Es Salaam, mu gihe icyizere cy’ umutekano w’ ibicuruzwa byabo cyari cyarayoyotse.
Nubwo TICTS ari ikigo cyigenga gikorera ku cyambu, Guverinoma ya Tanzania nayo iri gukora ibishoboka ngo inoze serivisi zihatangirwa.
Inkuru ya News Africa ivuga ko Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Ali Idisiwa avuga ko guverinoma ye igiye kohereza intumwa zayo mu buyobozi bw’ icyambu cya Dar Es Salaam, hagamijwe kuzahura imibanire mu bucuruzi na dipolomasi.
Yagize ati “Umubano hagati y’ ibihugu byombi wakomeje kuba ntagereranywa ariko hari igihe bitagenda neza. Ariko nanone izi ngufu zose binyuze mu bucuruzi, zigamije gutuma umubano mu bya diopolomasi n’ ubucuruzi uba mwiza kurushaho.”
Kugerageza kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Tanzania bizatuma umupaka wa Rusumo ukora neza kurushaho, cyane ko unyuzwaho nibura 70 ku ijana by’ ibicuruzwa bizanwa mu Rwanda binyuze mu nzira y’ amazi.
Uruhare rwa Perezida Kikwete
Mu cyumweru gishize, nibwo Perezida Kikwete yagiye gusezera Perezida wa Kenya, mbere y’ uko arangiza manda ye.
Nk’ umuhuzabikorwa w’ inama y’ abakuru b’ ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’ u Burasirazuba, EAC, ntibiramenyekana niba Perezida Kikwete azasura ibihugu byose bigize uwo muryango uko ari bitanu, byatuma abakuru b’ ibihugu by’ u Rwanda na Tanzania bahura bakaganira ku mubano w’ ibihugu byombi.
Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Ali Idisiwa, yavuyze ko atavugira Perezida Kikwete, ariko ngo yumva akwiye gusura ibihugu byose.
Yakomeje agira ati “Sindi umuvugizi wa Perezida Kikwete ariko nifuza kumubona ari gusura ibihugu byose bigize uyu muryango, birimo n’ u Rwanda, mbere y’ uko arangiza igihe cye nk’ umukuru w’ igihugu, ariko ubu sinamenya niba azaza cyangwa atazaza.”
Umunyamabanga uhoraho muri MINEAC Jean Pierre Hategikimana, yagize ati “Turi gukora ibintu buhoro kandi tugerageza ngo ubufatanye mu bucuruzi bugende neza kandi ibi biragaragaza umubano mwiza hagati y’ ibihugu byombi.”
Icyambu cya Dar Es Salaam cyakunze kuvugwamo ubujura bw’ amabuye y’ agaciro, harimo nk’ ikigo Mineral Supply Africa (MSA) cyibwe kontineri ya Coltan, ifite agaciro k’ ibihumbi 760 by’ amadolari ya Amerika.
Ubwo aheruka mu Rwanda, umuyobozi mukuru wa , Paul Wallace, yizeje ko bagiye gukurikirana icyo kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO