00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Tanzania mu biganiro byo gushimangira umubano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 July 2026 saa 08:59
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagiriye uruzinduko i Dar es Salaam muri Tanzania, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Amb. Mahmoud Thabit Kombo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Tanzania, bigamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byabaye ku Cyumweru tariki 26 Nyakanga 2026. Uretse Nduhungirehe, ku ruhande rw’u Rwanda byanitabiriwe na Gisa Teta ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Gen. Patrick Nyamvumba, Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku “gushimangira umubano w’ibihugu byombi”.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri Nduhungirehe ruje mu gihe u Rwanda na Tanzania bikomeje ibikorwa bigamije kurushaho guteza imbere imikoranire mu nzego zitandukanye, hashingiwe ku mubano w’ibihugu byombi ndetse no kuba ari ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ni umubano kandi waranzwe n’ingendo z’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi.

Muri Gicurasi 2026, Perezida Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Tanzania, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Samia Suluhu Hassan.

Muri urwo ruzinduko, abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zirebana no kurushaho guteza imbere imibanire y’u Rwanda na Tanzania, ndetse no gushimangira ubufatanye mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.

Icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje ko Tanzania ari umufatanyabikorwa w’ingezi.

Ati “Tanzania ni umufatanyabikorwa w’ingenzi k’u Rwanda. Mu myaka myinshi ishize, twateje imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye by’umwihariko ubucuruzi n’ubwikorezi mu korohereza u Rwanda kugera ku isoko mpuzamahanga. Perezida nanjye twaganiriye uko twakubakira kuri uwo musingi, mu guharanira ko uburyo bw’imikoranire yacu bubasha kongera ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu.”

Yakomeje avuga ko “Dutewe ishema n’intambwe imaze guterwa, tunategereje kandi ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yacu duhuriyeho.”

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rwakurikiwe n’urwo mugenzi we, Perezida Suluhu yagiriye i Kigali muri Gicurasi 2026.

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku kuba ari ibihugu by’ibituranyi, bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Bifitanye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye no mu guteza imbere ubucuruzi, gutwara abantu n’ibintu, ishoramari n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Uretse Minisitiri Nduhungirehe, ku ruhande rw'u Rwanda ibi biganiro byanitabiriwe na Gisa Teta ushinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga na Gen. Patrick Nyamvumba, Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania
Minisitiri Olivier Nduhungirehe hamwe na mugenzi we wa Tanzania, Amb. Mahmoud Thabit Kombo
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages