Ibiganiro byabo byashimangiye ubushake bw’ibihugu byombi bwo kurushaho gushimangira ubufatanye busanzwe mu bya gisirikare, hibandwa by’umwihariko ku guteza imbere gahunda z’imibereho myiza y’abasirikare.
Maj Gen Luluva n’itsinda ayoboye basoje uruzinduko rw’akazi rwari rumaze icyumweru, rwibanze ku kungurana ubumenyi n’ubunararibonye mu micungire y’imibereho myiza y’abasirikare.
Muri urwo ruzinduko, izi ntumwa zasuye ibigo by’ingenzi birimo Banki ya ZIGAMA CSS, Ihahiro ry’Inzego z’Umutekano (AFOS) ndetse n’Ikigo cy’Ubwishingizi mu Kwivuza cy’abo mu Nzego z’Umutekano (MMI).
Abayobozi baturutse muri Mozambique banasuye imishinga itandukanye igamije guteza imbere imibereho myiza y’abasirikare, banaganira ku buryo bwiza bwo gutanga serivisi n’ubufasha mu mibereho myiza y’abasirikare n’imiryango yabo.
Uretse ibiganiro byihariye, izo ntumwa zanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Aho hombi bahawe ibisobanuro ku ruhare rukomeye Ingabo za RPA zagize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uruhare zagaragaje mu kubungabunga umutekano n’ituze by’igihugu, kurinda abaturage no kugira uruhare mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka no kwiteza imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!