Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 29 Kamena 2026, yemerera u Rwanda gukura ibikomoka kuri peteroli ku masoko yo hirya no hino ku Isi rukoreshe ibikorwaremezo bya Kenya, haba mu kuyibika ndetse no mu bwikorezi bwayo.
Hasinywe kandi amasezerano abiri azifashishwa mu ishyirwa mu bikorwa, ni ukuvuga amasezerano y’impande eshatu hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Guverinoma ya Kenya, na Rwanda National Energy Company (RNEC); n’amasezerano y’ububiko n’ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli hagati ya Rwanda National Energy Company (RNEC) na Kenya Pipeline Company (КРС).
U Rwanda rwasobanuye ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu bufatanye bw’ibihugu byo mu Karere no mu kwihaza ku bikomoka kuri peteroli.
Zimwe mu nyungu u Rwanda rwitezemo ni ukwihaza no kongera ingano y’ibikomoka kuri peteroli mu gihugu; guhangana n’ihungabana ry’isoko rya peteroli mu Karere no ku rwego mpuzamahanga, guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na Kenya n’ibindi.
Aya masezerano ashimangira ingamba z’u Rwanda zo kongera inzira zitandukanye zinyuzwamo ibikomoka kuri peteroli, hagamijwe ko biboneka ku isoko mu buryo buhagije kandi burambye.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe wari uhagarariye u Rwanda muri uyu muhango yavuze ko iyi ntambwe itewe nyuma y’imyaka ibiri n’igice igitekerezo kivutse, kiganirwaho kugeza ubwo kivuyemo umusaruro ukomeye.
Ati “Aya maserano yose aratanga icyizere kuri guverinoma zombi n’inzego z’abikorera, kandi ashyiraho umusingi w’igihe kirekire w’imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli.”
Yashimangiye ko nk’ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, inyungu yabyo itaturuka mu gukora buri cyose kiba nyamwigendaho ahubwo izava mu guhuza imikorere uburyo n’inzego z’ubugenzuzi no gusangira ibikorwaremezo hagamijwe kugabanya ikiguzi mu bucuruzi.
Yashimangiye ko umuhora wa ruguru ari ingenzi mu rwego rw’ubukungu, ariko gukoresha Icyambu cya Kenya n’imiyoboro yayo y’ibikomoka kuri peteroli, bizazamura urwego rwo gukwirakwiza ibikomoka kuri peteroli mu Karere, rukagira imbaraga kandi bikaboneka ku gihe kandi bigateza imbere ukwihuza mu bukungu k’umuryango n’Isoko rusange rya Afurika.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingufu na Peteroli muri Kenya, Opiyo Wandayi yatangaje ko binyuze mu masezerano yasinywe Kenya yiteguye gufatanya n’u Rwanda kwihaza ku bikomoka kuri peteroli.
Ati “Kenya izoroshya inzira, bihamya icyizere cyo kujyana ibikomoka kuri peteroli bitunganyije mu Rwanda.”
Yashimangiye ko nyuma y’aya masezerano u Rwanda ruzatangira kunyuza metero kibe ibihumbi 500 z’ibikomoka kuri peteroli mu muhora wa ruguru zivuye ku bihumbi 50 ku mwaka, bivuze ko zizikuba inshuro 10.
Aya masezerano arahita atangira gushyirwa mu bikorwa binyuze mu nzego zagenwe arizo RNEC na KPC, ku bufatanye n’izindi nzego za Leta z’ibihugu byombi.
Lisansi nyinshi igera mu Rwanda ikurwa ku byambu byo muri Tanzania i Dar es Salaam na Mombasa muri Kenya. Kugira ngo igere kuri ibyo bihugu, iba yaturutse ahandi kuko 40% bya lisansi ijya muri Afurika y’Iburasirazuba iba yaturutse mu Buhinde naho 37% ituruka muri Arabie Saoudite.
Guverinoma y’u Rwanda yahamije ko yiyemeje gukora ibishoboka byose ngo ibikomoka kuri peteroli biboneke mu gihugu mu buryo buhagije kandi buhoraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!